Papa Francis yahamagariye amahanga kunga ubumwe mu guhashya Covid-19

Papa Francis agaragaza ko hakenewe ibiganiro ku rwego rwa politiki mu gufatanyiriza hamwe kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyateye abantu ubwigunge.

Papa Francis yahamagariye amahanga kunga ubumwe mu guhashya Covid-19
Papa Francis yahamagariye amahanga kunga ubumwe mu guhashya Covid-19

Ibyo yabisabye ku wa Gatandatu taliki 25 Ukuboza 2021, nk’uko bisanzwe mu butumwa yageneye abitabiriye igitambo cya misa ya Noheli, ku kibuga cya Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani.

Yagaragaje ko isi ikeneye gushyira hamwe hagahuzwa imbaraga mu gushaka ibisubizo mu mibanire, by’umwihariko muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ndetse ko nta cyagerwaho mu gihe abantu bahisemo kuba ba nyamwigendaho.

Papa Francis yanagaragaje ko yababajwe n’ibyabereye mu bihugu birimo Siriya, Yemeni na Iraki ,ibyo yise ‘amakuba akomeye’, ndetse kandi yatanze umuburo wo kwirinda intambara n’ihohoterwa bishobora kwaduka muri Ukraine.

Uwo muyobozi yerekanye kandi ko ku rwego mpuzamahanga mu gihe hatabayeho inzira y’ibiganiro, hari ibyago byinshi by’uko bizajya biganisha mu guca inzira za bugufi mu gukemura ibibazo, aho guhitamo inzira ziganisha ku nyungu z’igihe kirekire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Paapa we icyo akora ni ukwamagana gusa abateza ibibazo mu isi.Ibyo ntibishobora guhagarika intambara,covid cyangwa akarengane kaba muli iyi si.Paapa akwiriye gukoresha bible,akereka abayoboke be uburyo ibibazo bizarangira ku isi,aho kwamagana gusa.Urugero,ijambo ry’imana rivuga ko ku munsi w’imperuka,imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kandi izakuraho ubutegetsi bw’isi bwose,ishyireho ubwayo.

masaka yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka