Papa Francis ntakitabiriye inama ya COP28
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis ntakitabiriye inama ya COP28 itegurwa na UN guhera mu 1995, ikaba ari inama yiga cyane cyane ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.
Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa Vatican Matteo Bruni, yavuze ko "N’ubwo ishusho y’ubuzima bw’Umushumba wa Kiliziya imeze neza muri rusange, ariko kubera ibimenyetso by’ibicurane n’uburwayi afite mu nzira z’ubuhumekero, abaganga basabye Papa Francis ko yareka urugendo yateganyaga mu minsi iri imbere i Dubai”.
Papa Francis yemeye ibyo abaganga bamusabye nubwo bitamushimishije, ubwo rero urugendo ntirukibaye.
Papa Francis ubu ufite imyaka 86 y’amavuko, yari agiye kuba umushumba wa Kiliziya wa mbere witabiriye iyi nama nk’umuntu ushyira imbere kurinda ibidukikije muri gahunda ze zose, ariko kubera uburwayi bikaba bitagikunze nk’uko France 24 ibitangaza.
Papa Francis uzuzuza imyaka 87 mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2023, amaze igihe ahura n’ibibazo by’ubuzima bitandukanye, harimo n’ububabare bwo mu ivi no mu itako byatumye ubu agendera mu kagare k’abafite ubumuga.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, hari ibikorwa Papa Francis yagombaga kwitabira birasubikwa, kubera ibyo Vatican yise ‘ibimenyetso byoroheje by’ibicurane’, ibizamini byo kwa muganga bikaba byaragaragaje ko byamwongerera ibyago byo kurwara umusonga.
Papa Francis Umushumba wa Kiliziya Gatolika igizwe n’Abakirisitu basaga Miriyari 1.3, kimwe cya kabiri cyabo, bakaba baba mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, yakomeje kugaragaza isano iri hagati y’imihindagurikire y’ikirere n’ubukene, kandi ko ibihugu bikennye ari byo bihura n’ingaruka zikomeye z’imihandagurikire y’ikirere.
Aho mu nama izabera i Dubai, Papa Francis yari ategerejweho kuzagira uruhare mu kongera kubaka ubwizerane hagati y’ibyo bihugu bikennye bihura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ibihugu bikize bigira uruhare rukomeye mu guhumanya ikirere.
Biteganyijwe ko Inama ya COP28 izabera i Dubai, izatangira ejo ku wa Kane tariki 30 Ugushyingo, ikazarangira ku itariki 12 Ukuboza 2023.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hali ibintu byinshi abantu bibaza kuli Paapa.Ese koko ntashobora kwibeshya nkuko bavuga?Ese ni Nyirubutungane?Ese koko afite uburenganzira bwo kugira abantu abatagatifu?Numva ibyo atari byo.Kubera ko bible ivuga ko nta muntu w’intungane ubaho kandi ko abantu bose bibeshya.Ikindi kandi,Imana yonyine niyo ishobora kureba mu mutima w’umuntu ikamenya niba ari umutagatifu.Paapa ntafite ubwo bushobozi.Bisobanura ko ibyo yaba akora byafatwa nk’ubwibone,bityo bikaba ari icyaha mu maso y’Imana cyazamubuza kuba mu bwami bw’imana.Bible ivuga ko ubwibone ari icyaha gikomeye.