Papa Francis I ngo ni umufana ukomeye w’ikipe yo muri Argentine

Mu gihe hari abantu batekereza ko abihaye Imana bo ku rwego rwo hejuru nka Papa batagira ibindi bintu bajyamo cyane cyane nk’amashyaka n’amakipe, amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abongereza avuga ko Papa Francis I ari umufana ukomeye w’ikipe yitwa San Lorenzo yo mu gihugu cye cy’amavuko.

Umwe mu bayobozi b’iyo kipe witwa Marcello Tinelli atangaza ko Papa ari umwe mu bafana beza ikipe ifite, kuko nubwo atakibona umwanya wo kureba imikino yayo, ari umwe mu bantu badashobora kwibagirwa gutanga umusanzu wabo wa buri kwezi.

Papa Francis I, umufana ukomeye wa San Lorenzo.
Papa Francis I, umufana ukomeye wa San Lorenzo.

Mu mateka ye, Papa Francis I ngo ni umuntu ukunda umupira w’amaguru. Ubwo yari akiri musenyeri ngo yakundaga kugira ibiganiro byerekeye umupira mu modoka aganira n’abagenzi ndetse ngo akagaragaza ibyishimo igihe ikipe ye yabaga yatsinze ndetse akababara akanabigaragaza igihe yatsinzwe.

Ikipe ya San Lorenzo yashinzwe mu mwaka w’1908 itangijwe n’umupadiri witwaga Lorenzo Massa, ubu ikaba ibarizwa mu cyiciro cya mbere muri Argentine. Ikibuga cy’iyo kipe giherere mu gace kitwa Bajo Flores.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka