Papa Francis atewe isoni n’ibyaha bishingiye ku gitsina abashumba ba Kiliziya bakoreye abana
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yatangaje ko Kiliziya ikwiye kwicuza igaterwa isoni ndetse igasaba imbabazi ku byaha bishingiye ku gitsina, bamwe mu bashumba bayo bagiye bakorera abana bato.
Papa Francis yabivuze ubwo yari mu rugendo arimo gukorera mu Bubiligi, aho yagaragaje ko ikindi cyaha gikomeye Kiliziya Gatolika ikwiye kwicuza, ari imiryango yatatanyije, biturutse ku babyeyi banga ko abana babo babyarira mu rugo nyuma yo guterwa inda n’abashumba ba Kiliziya, bigatuma bajya kureresha abo bana mu bigo b’abihebeye Imana.
Papa Francis mu ijambo yavugiye mu ngoro y’ubwami bw’u Bubiligi, imbere y’abayobozi batandukanye b’icyo gihugu, yakomeje avuga ko Kiliziya Gatolika, ikwiye kwikosora mu kwicisha bugufi bikwiye kuranga Umukiristu, kandi igakora ibishoboka byose kugira ngo ibyaha yatangaje ko yicuza bitazasubira.
Abahohotewe n’abashumba bo muri Kiliziya Gatorika mu Bubiligi biteze byinshi ku rugendo rwa Papa Francis muri icyo gihugu.
Biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, yakira abantu 15 bemeza ko bahohotewe n’abihaye Imana mu Bubiligi.
Abahagarariye Vatikani i Buruseli mu Bubiligi, bavuze ko guhura kwa Papa Francis n’aba bantu 15, biri mu rwego rwo kudashyira ku karubanda ibyaha bishingiye ku gistina bakorewe na bamwe mu bashumba ba Kiliziya Gatolika yo mu Bubiligi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu by’ukuli,kuryamana n’umugore,it is natural.Niko Imana yaturemye.Niyo mpamvu tuvugishije ukuli,abapadili hafi ya bose baryamana n’abagore.Benshi bafite abana bahisha.Niyo mpamvu bible ivuga ngo turongore,aho gukomeza gushyuha.Ibyiza nuko abapadili barongora,aho gukomeza gusambana.Ni icyaha kizababuza kuba muli paradizo,kandi cyerekana idini y’ikinyoma.Mu bihugu nka Amerika na Australia,abapadili n’abasenyeli ibihumbi n’ibihumbi bashinjwa ubusambanyi.Kiliziya ikishyura amafaranga menshi cyane..Mu gitabo yise “In the Closet of the Vatican”,umushakashatsi witwa Frederic Martel,yakoze anketi mu bantu 1 500 bakora cyangwa bigeze gukora muli Vatican.Bamubwiye ko 80% by’Abapadiri b’I Vatican baryamana n’abo bahuje igitsina.Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo aho tugomba gusengera.Aho gukurikira amahame y’idini,tugomba kureba icyo bible ivuga.