Papa Benedigito XVI yitabye Imana

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukuboza 2022, Nyiributungane Papa Benedigito wa XVI wari mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana ku myaka 95.

Papa Benedigito XVI yitabye Imana
Papa Benedigito XVI yitabye Imana

Itangazo rya Vatican rivuga ko Papa Benedigito XVI yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu saa tatu n’iminota 34 (9:34), akaba yari aho yari atuye muri Vatican’s Mater Ecclesiae Monastery.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru Papa Francis yahamagariye abakirisitu Gatolika kumusabira, kuko ngo yari arembye cyane.

Papa Benedigito wa XVI yabaye Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi wa 600, aba Papa imyaka 8 gusa, muri Gashyantare 2013 nibwo yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya ku mpamvu z’uburwayi.

Kwegura kwa Benedigito wa XVI, byaratunguranye ndetse bitangaza abantu benshi, kuko ubusanzwe Papa ava kuri uyu mwanya ari uko apfuye.

Amaze kwegura kuba Papa, mu mibereho ye ya buri munsi yabaga arimo gusoma ibitabo n’inkuru z’iyobokamana ndetse akomeza no kujya mu misa uko bisanzwe.

Arikiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo muri Kiliziya Gatolika, Antoine Cardinal Kambanda, tariki ya 28 Ukuboza 2022 yari yasabye Abanyarwanda kwifatanya mu isengesho ryo gusabira Papa Benedigito XVI wari urembye.

Papa Benedigito XVI mu busaza bwe yatangaje ko Uhoraho yatwaye ijwi rye, ndetse ko yabyakiriye kuko ubu yavugaga gahoro cyane.

Papa Francis na we yabwiye ABC News ko n’ubwo Papa Benedigito XVI avuga gahoro cyane, ariko akurikirana ikiganiro aba agirana n’abo bari kumwe.

Ubwo Papa Francis yatumiraga ba Cardinal bo ku Isi kujya guhura i Roma na Papa Benedigito XVI, yabwiye Antoine Cardinal Kambanda ko agomba kujya asabira isi ndetse n’Abanyarwanda kuko ari Igihugu cyanyuze mu bintu bikomeye.

Kuva ku wa mbere w’icyumweru gitaha, Umurambo we uzatangira gusezerwaho muri Bazilika yitiriwe mutagatifu Petero i Vatican.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ooooolalaaaa, biteye agahinda ariko ni ugukomeza no kwihangana by’umwihariko ni ukwihanganisha Abakristu na Kiliziya Gatorika y’Isi yose. Tubuze amaboko

Byiringiro Pierre yanditse ku itariki ya: 31-12-2022  →  Musubize

Uyu Paapa namukundaga.He is from Germany.Yitwa Ratzinger.Gusa ntabwo yitabye imana,ahubwo yapfuye nkuko bible ivuga.Niba yarashatse imana akiriho,yaririnze gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,imuhe ubuzima bw’iteka.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana y’abakristu.

ndagije yanditse ku itariki ya: 31-12-2022  →  Musubize

Imana imwakire Nukuli

Leonard Niragire yanditse ku itariki ya: 31-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka