PAM iratabariza Madagascar kubera inzara ituma bamwe barya ibyondo
Igihugu cya Madagascar muri iyi minsi cyibasiwe n’amapfa atarigeze abaho mu myaka 40. Ayo mapfa yateje inzara idasanzwe kugeza ubwo hari abaturage barya ibyondo nk’uko raporo z’imiryango itandukanye zibigaragaza.
Imiryango nka Amnesty International ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (PAM) yongeye kuvugako amahanga ari kwirengagiza ikibazo cy’inzara idasanzwe itarigeze ibaho mu myaka 40, yaturutse ku mapfa akomeye yugarije ibice byose mu majyepfo y’igihugu.
Umuyobozi mukuru wa PAM, David Beasley uherutse gusura ibyo bice, yavuze ko nta mfashanyo ibasha kugera muri ako karere aho abantu ibihumbi 500 by’abaturage ngo bakeneye inkunga yihutirwa ariko byumwihariko irimo n’ibiribwa bitetse kuko abantu biganjemo abakuze n’abana bashobora gupfa ari benshi bitewe n’ibyo yiboneye.
Yavuze ko yatunguwe cyane n’ibyo yabonye mu Majyepfo ya Madagascar ahagaragara abana n’abakuru bananutse ku rwego rudasanzwe, abarenzwe n’imirire mibi, aho imiryango irya ibyondo n’imbuto z’igihingwa cyitwa ‘cactus’ kizwiho kwihanganira izuba ariko ngo na cyo nta kindi gitanga uretse amazi, kuko nta kindi cyo kurya bafite.
Bwana Beasley yavuze ko iki kibazo cyatewe n’imihindagurikire y’ikirere, n’icyorezo cya covid-19. Ayo mapfa yatumye imiryango myinshi ihunga ingo zayo, ayo mapfa akaba amaze imyaka myinshi yibasira icyo gihugu n’ubusanzwe kidafite ubukungu buhagaze neza.
Yavuze ko ibihugu byo mu karere n’ibihugu bikomeye bigomba kwihutira gufasha. Ubusanzwe iyo batabariza igihugu cyugarijwe n’inzara ngo ntibaca igikuba, ariko ubu ngo ntibisanzwe, ako gace kakaba ngo gakeneye ubutabazi bwihuse n’ubwo ibihugu byinshi na byo ubukungu bwabyo bwazahaye, ibindi bikaba bikomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|