Pakistan: Igisasu cyahitanye abagera kuri 83

Ni igitero cyagabwe ku musigiti uherereye ahakorera ibiro bikuru bya Polisi ahitwa i Peshawar, mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Pakistan, kikaba cyahitanye abagera kuri 83 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023.

Igisasu cyahitanye abo bantu bose ndetse abandi benshi bagakomereka, cyaturikijwe ejo ku wa Mbere mu masaha yo gusenga ku Bayisilamu, kandi aho cyaturikirijwe ni ahantu hakunze kuba abantu benshi muri uwo Mujyi uherereye mu biLometero 50 uvuye ku mupaka w’igihugu cya Afghanistan, ibyo bikaba byatumye Guverinoma ya Pakistan ishyiraho ingamba zikomeye zijyanye n’ubwirinzi mu gihugu hose.

Abashinzwe ubutabazi bahise bagera ahaturikirijwe ibisasu mu rwego rwo gufasha abantu bagwiriwe n’igisenge, n’ibikuta byasenyutse ubwo igisasu cyaturitswaga.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Peshawar, Muhammad Ijaz Khan yagize ati “Hari Abapolisi bagwiriwe n’ibikuta byasenyutse. Ubundi haba hari abantu hagati ya 300 na 400 iyo ari amasaha yo gusenga. Bivuze ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kuzamuka”.

Mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, rigira riti, “bakora ibikorwa by’iterabwoba, barashaka kubiba ubwoba bibasira abazuza inshingano zabo zo kurinda igihugu cya Pakistan. Abarwanya Pakistan bazamarwa ku Isi”.

Umupolisi witwa Shahid Ali, w’imyaka 47 warokotse icyo gisasu, yabwiye ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko cyaturitse nyuma y’amasegonda makeya Umuyobozi w’isengesho ‘imam’ atangiye isengesho (gusali).

Yagize ati, Nabonye imyotsi y’umukara izamuka mu kirere niruka nsohoka hanze kugira ngo ndengere ubuzima bwanjye. Amajwi y’abantu batakaga basaba uwabafasha nubu ndayumva mu mutwe wanjye”.

Icyo gitero cyabaye ku munsi byari biteganyijwe ko Perezida wa ‘ Émirats arabes unis’, Mohamed ben Zayed Al Nahyan, yari gukorera uruzinduko mu Mujyi wa Islamabad. Urwo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka