Pakistan: Afite abana 60 kandi yifuza gukomeza kubyara

Umugabo wo muri Pakisitani w’imyaka 52 uherutse kubyara umwana wa 60, avuga ko n’ubwo afite abo bana bose yabyaye ku bagore be batatu, yifuza gushaka undi mugore kugira ngo akomeze abyare abana benshi.

Uwo mugabo witwa Sardar Jan Mohammad Khan Khilji, atuye ahitwa Quetta, mu murwa mukuru wa Balochistan, afite umuryango munini ariko yizeye ko azakomeza kuwongera mu myaka iri imbere. Ni umuganga ufite ivuriro rye. Umwana aherutse kubyara wa 60, ni umuhungu akaba yaramwise Khushal.

Aganira n’itangazamakuru rya BBC, yagize ati “Nasabye inshuti zanjye zose, kunshakira undi mukobwa dushyingiranwa, kugira ngo mbyare abandi bahungu n’abakobwa”.

Bwa mbere Khilji amenyekana mu itangazamakuru hari mu 2016, nyuma y’uko yari abyaye umwana wa 35, icyo gihe yavugaga ko gahunda ye ari ukubyara abana 100 nibura, ubu uhereye ku mubare w’abana amaze kugira, na gahunda yo gushaka undi mugore afite ubona ko iyo ntego ye ishobora kuzagerwaho.

Uwo mugabo yemeza ko ihungabana ry’ubukungu ku rwego rw’Isi na we ryamugizeho ingaruka, ariko ko ibyo bitahindura umugambi we wo gukomeza kwagura umuryango.

N’ubwo uwo mugabo w’umunya-Pakisitani ari mu bantu bafite imiryango minini, ariko hari abamurusha, gusa ngo si benshi. Muri abo harimo uwitwa Mzee Musa Hasahya, wo muri Ghana ufite abana 102 n’abuzukuru 568. Gusa nanone uwo muri Pakisitani ni we muto mu myaka, ku buryo ngo ashobora no kuzarusha uwo wo muri Ghana abana benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka