Pakistan: Abarenga 50 baguye mu mpanuka

Ku Cyumweru tariki 29 Mutarama 2023, abarenga 50 bahitanywe n’impanuka ebyiri zitandukanye zabereye muri Pakisitani.

Impanuka imwe ni iya bisi itwara abagenzi yahanutse ku kiraro yikubita hasi irashya irakongoka, indi ni iy’ubwato bwari butwaye abanyeshuri bwarohamye mu mazi. Gusa iyi mibare ikaba ishobora guhinduka bitewe n’abandi barokotse ariko bakaba bameze nabi.

Al Jazeera dukesha iyi nkuru itangaza ko abantu bagera kuri 41 bahise bapfa ubwo bisi yari itwaye abagenzi bose hamwe 48 igashya igakongoka. Ibi bikaba byabereye mu majyaruguru y’umujyi wa Bela mu karere ka Lasbela mu ntara Balochistan.

Ubuyobozi bw’ibanze bw’aho iyi mpanuka ya bisi yabereye, bwavuze ko imodoka yavaga mu murwa mukuru wa Balochistan, Quetta, yerekeza mu mujyi wa Karachi uherereye mu majyepfo ya Pakistan.

Ubwo hakorwaga ubutabazi, abayobozi bavuze ko imirambo y’abantu 40 yakuwe mu bisigazwa bya bisi yahiye igakongoka ndetse hakaba n’undi umwe mu bari bakomeretse bikabije, wapfuye hagikorwa ubwo butabazi. Abarokotse na bo bari bameze bameze nabi cyane.

Umuyobozi w’agace impanuka yebereyemo, Hamza Anjum yagize ati: “Biteye ubwoba kuko umushoferi ashobora kuba yari yatwawe n’ibitotsi”. Akomeza avuga ko binashoboka ko yari afite umuvuduko mwinshi kandi uru rugendo rwari rurerure.

Indi mpanuka y’ubwato yabereye mu ntara ya Khyber Pakhtunkhwa, ubwo bwai butwaye abanyeshuri bwarohamaga mu mazi. Uretse abana 10 bamaze kubarurwa ko bayiburiyemo ubuzima, Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Mir Rauf yatangarije Ibiro ntaramakuru, AFP, ko abantu bagera ku icyenda bari bagishakishirizwa mu mazi mu bikorwa by’ubutabazi. Ubu bwato, bwari butwaye abanyeshuri bari hagati ya 25 na 30 ubwo bari bavuye ku ishuri batashye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka