Oxfam ivuga ko abantu 11 bicwa n’inzara buri munota

Raporo nshya yakozwe n’Umuryango nterankunga, Oxfam, ivuga ko abantu 11 ku isi bapfa buri munota bishwe n’inzara, ndetse inagaragaza ko umubare w’abafite ibibazo by’inzara ku isi wiyongereyeho inshuro esheshatu (6) mu mwaka ushize.

Raporo y’uwo muryango wise ‘Hunger Virus Multiplies’, inzara yica benshi ugereranyije n’abicwa na Covid-19, kuko yo ihitana abantu barindwi ku munota, nk’uko byatangajwe na Aljazeera kuri uyu wa 9 Nyakanga 2021.

Umuyobozi mukuru wa Oxfam muri Amerika, Abby Maxman, avuga ko iyo mibare igizwe n’abantu ku giti cyabo kandi ko bahura n’ububabare budasanzwe, ndetse ko n’umuntu umwe ari umubare munini aramutse agize ubwo bubabare.

Imiryango y’abagiraneza igaragaza ko abantu miliyoni 155 ku isi ubu babayeho mu bihe bikomeye kubera kutihaza mu biribwa cyangwa kubifata nabi, ugereranyije na miliyoni 20 zabaruwe umwaka ushize.

Iyo miryango yongeraho ko abagera kuri bibiri bya gatatu byabo, bafite inzara kubera ko ibihugu byabo biri mu makimbirane y’intambara za gisirikare.

Kugeza hagati muri Kamena uyu mwaka, umubare w’abantu babaruwe mu kiciro gikomeye cy’inzara ugera ku 521.814 bo hirya no hino, cyane cyane muri Ethiopia, Madagasikari, Sudani y’Epfo na Yemeni.

Ni mu gihe raporo y’isi ivuga ku nzara yerekana ko iyo mibare yavuye ku 84.500 umwaka ushize, maze byiyongera kuri 500% by’umwaka ushize.

Itsinda ryakoze raporo ya Oxfam ku nzara, rivuga kandi ko ibihugu birimo Yemeni, DRC, Afuganisitani na Venezuwela hari hasanzwe ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, ubu byiyongereye kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ihungabana ry’ubukungu muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka