OMS yemeje undi muti ufasha abarwayi ba Covid-19 barembye

Icyo cyemezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kije nyuma y’uko ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi ba Covid-19 bagera ku 11. 000 bugaragaza ko umuti wa ‘tocilizumab’, ugabanya impfu ku barwayi ba Covid-19 bari mu bitaro. Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021.

Nyuma yo gutangaza ibyo ubwo bushakashatsi bwagezeho, OMS yahise yemeza ikoreshwa ry’uwo muti hamwe n’ibindi bita ‘corticoïdes’ , ko yakoreshwa ku barwayi ba Covid-19 barembye.

Ubushakashatsi bwatangajwe ejo mu Kinyamakuru gitangaza ibijyanye na Siyansi ‘la revue scientifique JAMA’, bwatangajwe nyuma yo gukorerwa igerageza mu mavuriro 27 yo mu bihugu 28. Ni bwo bushakashatsi bwa mbere bukorewe ku mubare munini w’abantu.

Nk’uko byatangajwe n’uwayoboye ubwo bushakashatsi Manu Shankar-Hari, akaba ari Umwalimu mu ishuri rya King’s College ry’i Londres mu Bwongereza, kuba uwo muti ugabanya ububyimbe bukabije (l’hyper-inflammation), ni cyo cya nyuma cyatumye bawemeza.

Igerageza ryakorewe kuri za ‘anticorps monoclonaux’ za ‘sarilumab’ na ‘tocilizumab’, imiti isanzwe ikoreshwa mu kuvura indwara ya ‘polyarthrite rhumatoïde’. Ubusanzwe iyo miti bayita ‘interleukine 6’ kuko ikumira iyakirwa ry’iyo protein, kandi igira uruhare rukomeye mu myitwarire y’ubudahangarwa bw’umubiri igihe winjiwemo na Coronavirus, bigatuma habaho ububyimbe bukabije ‘hyper-inflammation’, ari na yo mpamvu ikomeye ituma habaho abantu barembywa cyane na Covid-19.

Mu gihe uwo muti mushya wemejwe ukoreshejwe uri kumwe n’undi witwa ‘corticoïdes’ ku barwayi ba Covid-19 bari mu bitaro, byagaragaye ko ugabanya 17% by’impfu, ugereranyije n’igihe izo ‘corticoïdes’ zikoreshejwe zonyine.

Umuti witwa ‘Corticoïdes’ na wo ugira ubushobozi bwo kurwanya ububyimbe (anti-inflammatoire), ukaba ari wo wabaye uwa mbere kwemezwa ko wakoreshwa kuko byari bimaze kugaragara ko ugabanya impfu ziturutse kuri Covid-19.

Mu itangazo ryasohowe na OMS, Janet Diaz, umwe mu bayobozi muri uwo muryango yagize ati “Ni ibibazo byo gukenera imashini zongera umwuka, biragabanuka iyo umurwayi yatangiye gufata iyo miti. Siyansi irimo gukora akazi kayo, ubu rero tugomba gutangira kwerekeza amaso yacu ku buryo iyo miti igomba kugera ku bantu. Turazirikana ubusumbane bwabayeho ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’inkingo, abantu baturuka mu bihugu bikennye ni na bo bafite ibyago byinshi byo kurembywa na Covid-19. Abo rero ni bo bagomba kubona iyi miti”.

Umuti mushya ufasha abarwayi ba Covid-19 barembye, witwa ‘tocilizumab’ ariko ku isoko, ngo ucuruzwa witwa ‘Actemra’ cgangwa se ‘RoActemra’, ukaba ukorwa n’Uruganda runini rukora imiti rwo mu Busuwisi rwitwa ‘ Roche’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka