OMS yahaye Uganda miliyoni 2 z’Amadolari yo guhangana na Ebola

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryahaye igihugu cya Uganda inkunga ingana na miliyoni 2 z’Amadolari ya Amerika, zivanywe mu kigega cy’ingoboka mu by’indwara, kugira ngo zifashishwe mu kwita ku baturage ba Uganda bugarijwe na Ebola muri iki gihe.

Kuva Ebola yagaragara muri Uganda, abantu 63 bamaze kuyandura, abagera kuri 29 ikaba yarabahita nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor.

Ibindi byatangajwe ku ndwara ya Ebora ni uko hari ubwoko bw’inkingo zirimo gukorwa, ngo zizageragerezwe muri Uganda.

Icyo kinyamakuru kivuga ko urukingo rwa Ebola rusanzwe rwageragejwe kuri iki cyorezo cyagaragaye muri Uganda, basanga rudashobora guhangana nacyo.

OMS igiye kugeragereza urwo rukingo ku bakorerabushake bo muri Uganda, kugira ngo barebe ko iki cyorezo cyacika burundu.

OMS isaba buri muntu gukumira ubwandu bwa Ebola hafatwa ingamba zo kwirinda kujya mu gace yagaragayemo, kugira ngo umubare w’abandura udakomeza kwiyongera.

Mu ntangiriro ya 2022, OMS yari yaburiye ibihugu bihana imbibi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), ko Ebola ishobora kwambuka ikagera no mu bindi bihugu bigasaba gufata ingamba hakiri kare yo gukumira ubwo bwandu.

OMS ivuga ko ubukana bwa Ebola iri mu gihugu cya Uganda butandukanye n’ubwagaragaye muri RDC, igahamagarira abantu kuyirinda kugira ngo hatabaho gukomeza gukwirakwiza iyi ndwara ndetse aho yagaragye bagafata ingamba hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka