OMS yafashe umwanzuro wo guhindura izina ry’indwara yiswe ‘Monkeypox’

U Rwanda rwiteguye guhangan na Monkeypox
U Rwanda rwiteguye guhangan na Monkeypox

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryifatanyije n’inzobere mpuzahamanga zigera kuri 30, ryemeje ko ari ngombwa kandi byihutirwa guhindura izina ry’indwara imaze igihe gito yadutse, yiswe ‘Ubushita bw’inguge’ cyangwa se ‘Monkeypox’, kuko iryo zina ngo rigaragaramo ivangura, nk’uko byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye birimo ‘L’Independant’.

Impamvu yatumye OMS ifata umwanzuro wo guhindura izina ry’iyo ndwara, ngo ni uko rijyana n’amakuru atari ukuri, agakurikirwa n’ivangura ndetse n’akato.

Mu cyumweru gishize, nibwo inzobere mpuzamahanga mu bya siyansi zigera kuri mirongo itatu (30), zagaragaje ko hari ikibazo cy’uko izina ry’iyo ndwara rihari muri iki gihe, ryifitemo kuvangura no gutanga akato.

Mu ibaruba iryo tsinda ry’inzobere mpuzamahanga zanditse, zikayishyira ku rubuga rwa Internet zagize ziti "Ni icyorezo kugeza ubu kiri ku Isi hose, ariko iyo kivugwa ndetse n’abagisobanura bavuga ko ari virusi yo muri Afurika. Uretse kuba ayo makuru atari ukuri, ariko binajyana n’ivangura ndetse n’akato".

Iryo tsinda ryatangaje ko "Hakenewe guhindura vuba na bwangu izina ry’iyo virusi ‘Monkeypox’ kuko rijyana n’ivangura n’akato".

Ibyo rero byatangajwe n’izo nzobere mpuzamahanga, ni byo byatumye OMS yemeza ko bikwiye ko izina ry’iyo ndwara rihinduka.

Umuvugizi wa OMS aganira n’itangazamakuru rya ‘Bloomberg.com’ yagize ati "Izina rihari uyu munsi ry’iyo virusi, rinyuranyije n’amabwiriza ya ‘WHO’ asaba ko mu kwita indwara z’ibyorezo zadutse, zitakwitwa amazina y’ahantu cyangwa se ay’inyamaswa".

Mu ntangiriro z’icyorezo cya Covid-19, habaye ikibazo gisa n’icyo. OMS yahise yihutira kugira icyo ikora, yemeza ko iyo virusi yitwa ‘SARS-CoV-2’, aho kwitwa Virusi yo mu Bushinwa cyangwa se Virusi ya Wuhan.

Kugeza ku wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, iyo ndwara yari imaze kugaragara ku bantu basaga 1300 bo mu bihugu 28 byo hirya no hino ku Isi.

Uko umubare w’abafatwa n’iyo ndwara ukomeza kuzamuka, ni ko inzobere mu by’ubuzima ngo zirushaho kubona ko ari indwara iteye impungenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka