OMS irahamagarira amahanga kwita ku mpunzi zo muri Sudani

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rirahamagarira amahanga kwita ku mpunzi zo muri Sudani kuko ubuzima bwazo bwugarijwe n’ibibazo bitandukanye, birimo indwara ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abaturage bahora bahunga kubera intambara
Abaturage bahora bahunga kubera intambara

OMS yatangaje ko izi mpunzi zo muri Sudani zitarimo kubona ubuvuzi bw’ibanze, kuko ibitaro birenga 2/3 bikorera muri iki gihugu byamaze gufunga imiryango kubera intambara.

OMS ivuga ko izi mpunzi zitarimo kwitabwaho uko bikwiye, kuko ubufasha bw’ibanze bwo guhabwa imiti butabageraho.

Indwara zibasiye izi mpunzi harimo Iseru ndetse na Malariya n’izindi zitandukanye, gusa abazirwaye nta buryo bwo kwitabwaho bafite.

Yavuze ko hari ikindi kibazo gikomeye cyibasira izi mpunzi cyane ku bagore n’abakobw,a cyo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho bari mu nkambi zitandukanye.

OMS irahamagarira impande zihanganye kwita cyane ku buzima bw’abaturage b’abasivili, abakora mu bikorwa by’ubutabazi n’ibigo by’ubuzima birimo amavuriro n’ibitaro.

Leta ya Sudani ihanganye n’umutwe wa RSF ugizwe n’abahoze ari Abajanjawidi, washinzwe muri 2013 n’uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, waje guhirikwa ku butegetsi mu 2019.

Impande zihanganye mu ntambara yo muri Sudani kuva muri Gicurasi 2023, zemeranyijwe kurinda no kubahiriza uburenganzira bw’abasivili, harimo gutanga inzira yo gusohoka mu duce turimo kuberamo imirwano, ndetse no kunyuzwamo imfashanyo ariko ayo masezerano ntabwo yigeze yubahirizwa kuko iyi ntambara yakomeje kwibasira abasivili.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka