OMS igiye gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya ‘Monkeypox’

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rigiye gufata ingamba nshya Isi izashingiraho, mu gukumira ikwirakwira ry’indwara y’ubushita bw’inguge (Monkeypox), kugeza ubu imaze kugera mu bihugu birenga 63 mu gihe kitarenze amezi atatu.

U Rwanda rwiteguye guhangan na Monkeypox
U Rwanda rwiteguye guhangan na Monkeypox

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yabitangaje mu kiganiro yahaye Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2022, aho yanasabye ibihugu kongera gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Dr Tedros avuga ko atewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kuzamuka, ibintu ngo biha inzego z’ubuzima umutwaro uremereye no gushyira abaganga mu kaga gakomeye.

Dr Tedros yakomeje avuga ko indwara ya Monkeypox na yo yatangiye kwibazwaho cyane, kubera iyo mpamvu ngo OMS igiye gushyiraho ingamba nshya.

Ati “Ku bijyanye na MonkeyPox ubu hari abarwayi babarirwa hagati y’ibihumbi 90-100 bari mu bihugu 63 byo hirya no hino ku Isi, Komite ishinzwe kwiga kuri iyi ndwara izaterana mu cyumweru gitaha isuzume ubukana bwayo n’uburyo ingamba zo kuyirinda zirimo gukurikizwa, hanyuma ishyireho imyanzuro y’icyo ibihugu bigomba gukora mu rwego rwo kuyibuza gukwirakwira.”

Dr Tedros avuga ko hagati aho hari ingamba zikomeje gushyirwaho zo gufasha abanduye iyo ndwara biganjemo ababana bahuje ibitsina, bivugwa ko bakorerwa ivangura bakanahabwa akato gakomeye.

Avuga ko OMS izakorana n’inganda zikora inkingo ikanahuza gahunda zo kuzisaranganya neza ndetse no gufatanya n’abashakashatsi kuri Monkeypox, indwara yadutse mu bihugu byinshi by’i Burayi, Amerika na Aziya kuva mu kwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka.

Umuryango OMS uvuga ko uzafatanya n’ibihugu kugira ubushobozi bwo kumenya abanduye Monkeypox aho baherereye hamwe no kubafasha kwiheza kugira ngo batanduza abandi.

Umuryango OMS uvuga ko indwara ya Monkepox imaze kugaragaza ko ihitana ababarirwa hagati ya 1%-10% by’abayirwaye, n’ubwo ijya ibasha kwikiza nyuma y’ibyumweru bike imara izahaza umuntu.

Uwafashwe n’iyo ndwara atangira ababara umutwe, umugongo, akagira umusonga uterwa n’uko yatangiye kuzana utubyimba ku mubiri(duturikamo udusebe), akarwara amasazi(utubyimba tugaragara munsi y’akanwa, mu kwaha cyangwa aho amaguru ahurira n’igihimba/mu mayasha), agasuhererwa ndetse umubiri ugacika intege.

Udusebe/utubyimba akenshi duhera mu maso ariko hashira iminsi mike tugafa n’ibindi bice by’umubiri cyane cyane ku biganza no ku birenge.

Ni indwara Abanyaburayi na Amerika bavuga ko ikomoka muri Afurika y’i Burengerazuba no Hagati (kuva mu 1958), bakavuga ko ikomoka ku nyamaswa z’ingugunnyi zirimo inkende n’inguge(nk’uko izina ry’indwara ryazitiriwe).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka