Obama yongeye kuvugira ku karubanda azi ko aganirira mu muhezo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yongeye kumvikana aganira atazi neza aho amagambo avuga agarukira.

Ubwo yaganiraga na mugenzi we w’Uburusiya Medvedev bahuriye mu nama y’umutekano w’ingufu za nucléaire i Séoul muri Koreya y’Amajyepfo tariki 28/03/2012, Obama yongeye kuvugira ku ndangururamajwi (micro) zidafunze amagambo ye arenga abo yari agenewe.

Nubwo micro zabo zafashe ibyo baganiraga hagati yabo, ngo nta kintu kibi gikomeye bigeze bavuga nubwo ibyo bavugaga bitashimishije Abanyamerika n’Abarusiya.

Muri icyo kiganiro bibwiraga ko kiri hagati yabo gusa humvikanamo Obama abaza Medvedev umurongo mugari bafata mu guhangana n’ibibazo by’ingufu za nucléaire.

Yagiraga ati “ Aya ni amatora yanjye ya nyuma. Nimara gutorwa nzoroshya (flexible). Naho Medvedev aza kumvikana amusubiza ati “Ndakumva. Aya makuru ndaza kuyageza kuri Vladimir”.

Obama na Medvedev
Obama na Medvedev

Amajwi y’ibi biganiro hagati y’aba baperezida yahise akwirakwiza kuri
internet ku buryo bwihuse. Uwo byahise bigaruka ni Perezida w’Uburusiya kuko byagaragaje ko akorera mu kwaha kwa Vladmir Poutine uherutse gutorerwa kongera kuyobora Uburusiya; nk’uko urubuga www.7sur7.be rubivuga.

Na Obama ntibyamusigiye aho kuko bamunenze bavuga ko akina imikino ibiri kuko byumvikanishaga ko arimo gusezeranya mugenzi we w’Uburusiya ibitandukanye n’ibyo asezeranya Abanyamerika.

Mu nama yahuje ibihugu 20 bikize ku isi yabereye mu Bufaransa mu mpera z’umwaka ushize, Obama yaganiriye na Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, ku bibazo bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Netanyahu, bibwira ko bari mu muhezo nyamara hari abanyamakuru barimo kubumva.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka