Nzongera kwambara ‘costume’ intambara yarangiye muri Ukraine - Perezida Zelensky

Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu yaba ituma Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, atajya yambara ikoti cyangwa se ‘costume’ mu gihe uwo ari umwenda ufatwa nk’uwo kurimba cyane cyane ku bagabo, bitewe n’ibirori cyangwa gahunda bagiyemo, ariko yavuze ikibimutera.

-Perezida Zelensky ngo azongera kwambara kositimu intambara yarangiye muri Ukraine
-Perezida Zelensky ngo azongera kwambara kositimu intambara yarangiye muri Ukraine

Ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025, wari umunsi ugaragara nk’ukomeye kuri Perezida Zelensky, wari wagiriye uruzinduko muri Perezidansi y’Amerika ‘White House’.

Mbere yo kugirana ikiganiro na mugenzi we w’Amerika, Donald Trump, Visi Perezida w’Amerika JD Vance ari imbere y’abanyamakuru, yavuze ko Perezida Trump yakiriye Zelensky, ariko yongeraho ko yaje yarimbye cyane agira ati “uyu munsi yarimbye bya nyabyo koko”.

Gusa, hari bamwe bafashe iyo mvugo ya Vance nko kuninura Perezida Zelensky, kuko nta kindi kintu kidasanzwe, yari yambaye ishati y’umukara y’amaboko maremare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uwo munsi, umunyamakuru witwa Brian Glenn wa Televiziyo yo muri Amerika yitwa ‘Real America’s Voice’, yabajije Perezida Zelensky ku bijyanye n’imyambarire ye.

Yagize ati "Kubera iki utambaye ikoti (costume)? Uri mu biro bikomeye kurusha ibindi byose muri iki gihugu, none ukaba wanze kwambara ikoti, ugira ikoti”?

Mu bwitonzi bwinshi, Perezida Zelensky yasubije uwo munyamakuru ko azambara ikoti umunsi intambara izaba yarangiye mu gihugu cye.

Yagize ati “Nzambara ikoti iyi ntambara nirangira. Wenda nzambara ikoti nk’iryo ryawe, wenda iryiza riruta iryo ryawe, cyangwa se wenda rihendutse kurusha iryo ryawe”.

Icyo kibazo cy’umunyamakuru Brian Glenn cyazamuye impaka nyinshi ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko yakoze neza kubaza Perezida wa Ukraine icyo kibazo, abandi bavuga ko ari ukumwubahuka cyane.

Marjorie Taylor Greene, umudepite wo muri Leta ya Georgia akaba n’umukunzi w’uwo munyamakuru, yanditse ku rubuga rwa X ko yumvise yishimiye kuba Glenn yabajije Perezida wa Ukraine icyo kibazo.

Yagize ati "Ntewe ishema cyane na @brianglenntv kuba yagaragaje ukuntu Zelensky yasuzuguye Amerika, ku kigero cy’uko adashobora no kwambara ikoti muri Perezidansi, aje gusaba amafaranga Prezida wa Repubulika wacu”.

Perezida Zelensky mu ruzinduko muri Amerika
Perezida Zelensky mu ruzinduko muri Amerika

Umunyamakuru w’Umwongereza akaba n’inshuti ya Perezida Donald Trump, witwa Piers Morgan, yavuze ko Perezida Zelensky atari we wenyine winjiye muri Perezidansi y’Amerika atambaye ikoti.

Yagize ati "Ni ikibazo cyuzuyemo kutamenya. Elon Musk ntiyambara ikoti iyo agiye muri Perezidansi y’Amerika”.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko kuva intambara yatangira muri Ukraine, Zelensky yirinze kwambara ikoti hafi mu ngendo ze zose zo mu rwego rw’akazi akorera hanze y’igihugu cye, cyangwa se igihe yakiriye abayobozi batandukanye baje gusura igihugu cye, baturutse hanze.

Kuva u Burusiya buteye Ukraine mu 2022, Perezida Zelensky akunze kwambara umupira w’amaboko maremare n’ipantaro byose by’icyatsi cya gisirikare, cyangwa se byose ari umukara nk’uko yari yambaye ajya muri Amerika. Hari abavuga ko Perezida Zelensky yambara gutyo mu rwego rwo kugaragaza uko ibintu bihagaze mu gihugu cye.

Izindi mpamvu zituma Perezida Zelensky yambara uko akunze kwambara, ngo ni ukugaragaza ko yifatanyije n’ingabo z’igihugu cye ziri ku rugamba ku murongo w’imbere. Ikindi kandi ngo ni ubutumwa aba atanga ko we atari umuyobozi wo kwicara mu biro akayobora igihugu asa n’uri kure, ahubwo akerekana ko ari umuyobozi umanuka akagira uruhare mu rugamba rwo kubungabunga ubusugire bw’igihugu cye.

Gusa, na mbere y’uko igihugu cya Ukraine giterwa n’u Burusiya, Perezida Zelensky yari umuyobozi ukunze gukora ibintu bitandukanye n’ibimenyewe muri politiki, bitari mu bijyanye n’imyambarire gusa, ahubwo no mu buryo bwe bwo kuyobora igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka