Nyuma yo guhanagurwa ku ikarita y’iterabwoba, Cuba yafunguye abarenga 500

Mu byemezo bigana ku musozo wa manda ye, Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavanye Cuba ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba . Ibyo byatumye Cuba ihita itangaza ko igiye kurekura imfungwa zigera kuri 553.

Ni icyemezo bivugwa ko Perezida Joe Biden yafashe ku munota wa nyuma, mbere y’uko asohoka muri perezidansi y’Amerika, kuko Perezida mushya Donald Trump ngo yashoboraga kuzakiburizamo cyangwa se kucyanga ntacyemeze.

Perezida wa Cuba Miguel Diaz-Canel yagize ati, "Kubera ko bifite akamaro mu rwego rwacu rw’ubutabera, twafashe icyemezo ku bwacu gusa, kandi mu budahangarwa bwacu cyo kurekura abantu 553, bari barakatiwe gufungwa kubera ibyaha bitandukanye”.

Kugeza ubu, urutonde rw’abantu bose barebwa n’iyo gahunda yo gufungurwa, ntiruramenyekana, kandi nta n’ubwo bizwi niba abanya-Cuba bakatiwe gufungwa kubera uruhare mu myigaragambyo yo muri Nyakanga 2021, yo kwamagana Guverinoma ya Cuba, nabo barebwa n’iyo gahunda yo gufungurwa.

Igihugu cya Cuba cyari cyarashyizwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba mu 2021. Perezida Joe Biden akaba yafashe icyemezo cyo gukura Cuba kuri urwo rutonde rw’ibihugu bushyigikira iterabwoba, aho iri kumw en’ibindi bihugu nka Koreya y’Amajyaruguru, Iran ndetse na Syria.

Icyo cyemezo cyatangajwe ku buryo butunguranye mu kitwa ‘memorandum’ yatangajwe ku wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka