Nyuma yo gufata Umujyi wa Bunagana, M23 yasabye ibiganiro na Leta ya RDC

Umuvugizi w’umutwe w’abarwanyi wa M23, yavuze ko bashaka kugirana ibiganiro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko bamaze gufata Umujyi wa Bunagana uherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, ku mupaka uhuza Uganda na RDC.

Ikimodoka cy'intambara bivugwa ko ari icy'Ingabo za RDC zajugunye zigahunga
Ikimodoka cy’intambara bivugwa ko ari icy’Ingabo za RDC zajugunye zigahunga

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, ubwo Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, yaganiraga na KT Press (Ishami rya Kigalitoday ryandika mu Cyongereza), yavuze ko nyuma y’uko bafashe Umujyi wa Bunagana, ubu icyo bashaka ari ugasaba Guverinoma ya Congo-Kinshasa kwemera ibiganiro kugira ngo ibibazo bikemuke.

Ngoma yagize ati “Ni byo koko twafashe Umujyi wa Bunagana uyu munsi mu gitondo saa mbiri n’igice (8:30). Ubu nitwe tuwugenzura wose. Icyo dushaka ni ibiganiro na Guverinoma ya Congo”.

Amakuru ariho aravuga ko nyuma yo gufata Umujyi wa Bunagana igikurikiraho ari ugukomereza mu Mujyi wa Goma, kuko imirwano hagati M23 n’Ingabo za Leta ya Congo ‘FARDC’ ikomeje.

Ngoma yavuze ko mu gihe bakuraga Ingabo za FARDC mu birindiro byazo mu Mujyi wa Bunagana, hari abasirikare bamwe ba FARDC bahungiye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda mu Mujyi wa Kisoro.

Hari amafoto n’amavidewo yiriwe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza imodoka zitwaye abasirikare ba Congo binjira muri Uganda, mu gihe abaturage bari bahagaze ku mihanda bashungereye.

Radio Okapi iterwa inkungo n’Umuryango w’Abibumbye, yemeje ayo makuru y’ifatwa ry’Umujyi wa Bunagana, uherereye mu bilometero 70 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Mu 2012, M23 yafashe Umujyi wa Goma, yongera kuwurekura nyuma y’ibiganiro.

Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma (hagati)
Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma (hagati)

Ngoma avuga ko icyo bashaka ari uko Guverinoma ya Congo-Kinshasa yakubahiriza amasezerano y’amahoro bagiranye, bakarinda abaturage batuye mu Burasirazuba bwa Congo, bakunze gukorerwa ivangura rishingiye ku bwoko, ndetse bakagabwaho ibitero.

Ngoma yagize ati “Intego yacu si ugukomeza intambara. Turashaka amahoro, kandi amahoro ni yo duhora twifuza. Iyo dutewe turitabara”.

Abayobozi ba Uganda bemeje ko hari abasirikare ba FARDC bahungiye muri icyo gihugu, nyuma yo gufatwa k’Umujyi wa Bunagana, uri mu yikorerwamo ubucuruzi bukomeye. Hagati ya RDC na Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka