Nyuma ya Perezida Kagame, Tshisekedi arahura na Ndayishimiye w’u Burundi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuva kuri uyu wa Mbere tariki 12 kugera tariki 14 Nyakanga 2021 arakorera urugendo rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC), urugendo rwitezweho kuganira ku mubano mwiza w’ibihugu byombi, ndetse no ku mutekano mucye uterwa n’imitwe yitwaza intwaro muri Kivu y’Amajyepfo harimo n’inyura ku butaka bw’u Burundi igahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ubwo Perezida Tshidekedi yakiraga Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Burundi, Amb Albert Shingiro, i Goma
Ubwo Perezida Tshidekedi yakiraga Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Amb Albert Shingiro, i Goma

Ibyumweru bibiri birashize akanyamuneza ari kose hagati y’abaturage b’u Rwanda n’aba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kubera uruzinduko rw’amateka rwakozwe n’abakuru b’ibihugu byombi mu mijyi y’impaga ya Goma na Gisenyi, tariki ya 25 na 26 Kamena 2021.

Kwari ugusurana hagati y’abakuru b’igihugu byombi bareba ibyangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ariko baganira ku mubano n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi byasojwe n’amasezerano yasinywe mu korohereza ubuhahirane bw’ibihugu byombi.

Perezida Kagame akaba yarijeje abaturage ba RDC n’ubuyobozi inkunga iyo ari yo yose mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu mujyi wa Goma rwakurikiwe n’uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’u Burundi mu mujyi wa Goma, Ambasaderi Albert Shingiro, yakirwa na Perezida Tshidekedi amuzaniye ubutumwa bwa Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye.

Aganira n’itangazamakuru yavuze ko mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, ikimugenza kireba umuhano hagati y’ibihugu byombi.

Tariki ya 1 Nyakanga 2021 u Rwanda rwohereje mu mujyi wa Bujumbura Minisitiri w’Intebe mu munsi mukuru w’ubwigenge bw’icyo gihugu bamaranye imyaka 59, nabwo abaturanyi b’ibihugu byombi, "u Rwanda n’u Burundi" bongera kwishimira ko hari ibica amarenga ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera kuba mwiza.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida w’u Burundi rivuga ko Umukuru w’igihugu cy’Uburundi, Evariste Ndayashimiye, azasura RDC kuva ku wa mbere tariki 12 Nyakanga kugeza ku wa Gatatu tariki 14Nyakanga 2021.

Ni uruzinduko rugamije gushyira mu bikorwa ubushake bw’Abakuru b’ibihugu byombi mu gushimangira umubano mwiza w’ubucuti n’ubufatanye hagati y’ abaturage ba RDC n’ab’u Burundi.

Muri Nzeri 2020, Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira ubutumire bwa Perezida Tshisekedi mu mujyi wa Goma mu nama yagombaga guhuza abakuru b’igihugu by’Akarere, bikaza kurangira ibereye ku ikoranabuhanga.

Yari inama yagombaga kwitabirwa na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, João Lourenço wa Angola na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, bakiga ku bibazo by’Akarere harimo umubano w’u Rwanda na Uganda ndetse n’u Burundi.

Kuba Perezida Ndayishimiye agiye guhura na Perezida Tshidekedi hari amahirwe ko baganira ku bibazo byo mu Karere birimo umutekano, ubuhahirane bw’ibihugu byombi harimo n’ibihugu by’umuryango wa CEPGL uyobowe na RDC kuva wakongera gutangira gukora mu 2007, ariko ukaba utakigaragaza ibikorwa bihuza abakuru b’ibihugu na Minisiteri z’ububanyi n’amahanga kubera umubano utarabaye mwiza hagati y’ibihugu by’u Burundi n’u Rwanda kuva muri 2015.

Umwaka wa 2021 ushobora gusiga umubano mu bihugu byo mu Karere wongeye kuba mwiza, ndetse imishinga yo guteza imbere urujya n’uruza mu muryango wa CEPGL ikongera gutangira, cyane ko igihugu cya RDC gishaka gusanga u Rwanda n’u Burundi mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka