Nyuma y’uko muri Malawi hagaragaye Imbasa, Kenya yakajije ingamba

Kenya yakajije ingamba zo kugenzura indwara y’imbasa, nyuma y’uko igaragaye muri Malawi mu cyumweru gishize.

Mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku kibazo cy’uko indwara y’imbasa, yakongera gukwirakwira no gukaza umurego ku mugabane wa Afurika, impuguke muri Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya yijeje abaturage ko nta mpamvu ihari yo gutuma bahangayika.

Umuyobozi mukuru w’ubuzima, Patrick Amoth, yavuze ko bari basanzwe biteguye ko hashobora kuzabaho indwara itunguranye ikwirakwira vuba, cyangwa icyorezo bitewe n’urujya n’uruza rwo ku mupaka uhuriweho wa Somalia, mu ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza mpuzamahanga y’ubuzima, nka Leta yagizweho ingaruka n’ibura ry’inkiko z’indwara y’imbasa.

Dr Amoth yongeyeho ko Guverinoma yongereye ubugenzuzi ku ndwara zandura cyane.

The East African ivuga ko impamvu zo kugenzura cyane ku mipaka, byatewe n’uko hari umwana w’umukobwa wo muri Malawi ufite imyaka itatu, uherutse kugaragarwaho imbasa ndetse ahita anamugara nk’imwe mu ngaruka z’iyo ndwara.

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye byita ku buzima muri Afurika (OMS Afro), byatangaje ko iyo ndwara yagaragaye muri Malawi ku wa kane w’icyumweru gishize, iyo virus yaturutse muri Pakistani.

Dr Amoth yavuze ko iki cyorezo kidakwiye gufatwa nkaho kihariye kuri Malawi gusa. Ati:” Iyi ndwara y’imbasa muri Malawi ntisobanuye byinshi kuri Kenya gusa ahubwo ni kuri Afurika. Niyo mpamvu dukwiye gukaza impungenge n’ubugenzuzi kuko tutazi umubare w’abantu bahuye nabanduye imbasa muri pakisitani”.

Yongeyeho ko mu bintu ubugenzuzi buzaba bushyize imbere harimo no kumenya umubare w’abana bafite amaguru yatangiye kugira ikibazo, adafite imbaraga, imitsi y’amaguru nka bimwe mu bimenyetso by’indwara y’imbasa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka