Ntitwamera nka Amerika - Ubumwe bw’u Burayi ku gufatira u Rwanda ibihano
Inama y’Abaminisitiri bashinzwe Ububanyi n’Amahanga mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yanzuye kudahita ifatira ibihano u Rwanda bitewe n’ibirego rushinjwa mu makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Congo ishinja u Rwanda ko rutera inkunga umutwe wa M23 uhanganye na, yo ukaba waranfashe imijyi ya Goma na Bukavu mu mezi abiri ashize. U Rwanda ruhakana ibi birego rukavugha ko bigamije gusa kurangaza amahanga, n’intege nke z’ubuyobozi bwa Congo mu gucyemura ibibazo igihugu gifite.
Iyi nama yateranye ku wa 24 Gashyantare, abayitabiriye bavuze ko Umuryango wa EU utazakora nk’ibyo Amerika yakoze byo gufatira ibihano bamwe mu bayobozi b’u Rwanda, ahubwo ibyemezo bya politike bizafatwa bizagendera ku bikorwa bigezweho.
Uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, Kaja Kallas yavuze kandi ko hazongera gusuzumwa amasezerano u Rwanda rwagiranye na EU agamije guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
U Bubiligi, bwahoze bukolonike DRC, nibwo bwabanje gusaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano ndetse icyo cyemezo gushyigikirwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi.
U Rwanda ruherutse kugaragaza ko ibihano bidateze gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Karere kuko iyo biza kuba byakemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa RDC, mu karere hari kuba harabonetse amahoro mu myaka myinshi ishize.
U Rwanda rwagaragaje inshuro nyinshi ko iki kibazo kizakemurwa binyuze mu nzira y’ibiganiro, aho kuba intambara yashyizwemo ingufu n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ohereza igitekerezo
|
Ikimwaro.
Ni ko babishakaga se?
Luxembourg yabatamaje ibakuba na zero