Nta terambere ryagerwaho iteka duhora dusubira mu bintu bimwe gusa - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nta terambere ryagerwaho mu gihe iteka hahora hasubirwamo ibintu bimwe gusa, kuko bituma hari byinshi by’ingenzi bitagerwaho.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, aho yitabiriye inama igaruka ku bufatanye mu iterambere izwi nka 2022 Effective Development Co-operation Summit, ibera mu Busuwisi.
Yagaragaje ko mu myaka irindwi ishize, Isi yashyize ku ruhande ibiyitandukanya maze hagashyirwaho intego 17 zigamije iterambere rirambye.
Yavuze kandi ko iyi nama igaruka ku bufatanye mu iterambere yabashije guhuza ibihugu mu buryo burushijeho, mu rwego rwo kugera ku musaruro mwiza. Aboneraho gusaba ko hasigasirwa gahunda n’amahame by’iyi nama igamije iterambere n’ubufatanye.
Iyi nama y’iminsi ibiri, yahuriwemo n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’u Busuwisi Ignazio Cassis, Perezida Maia Sandu wa Moldova, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina J Mohammed, na Nardos Bekele Umuyobozi wa UADA- NEPAD n’abandi.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitagomba gufatwa nk’ibintu bito kuko imiterere y’ubufatanye bw’iterambere hagati y’ibihugu yifashe nabi cyane, bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ubushamirane bw’ibihugu ndetse n’ubukungu bwifashe nabi ku Isi.
Ati “Gusa ariko tugomba gukora mu buryo bwihutirwa tugasubira mu murongo w’intego z’iterambere rirambye mu mwaka wa 2030. Iterambere ryakomeje kugenda gahoro no gusubira inyuma mu bintu bimwe na bimwe.”

Perezida Kagame yakomeje agaragariza abitabiriye iyi nama ko amahame ngenderwaho mu gushyira ku isonga gahunda n’ibikorwa bigamije guteza imbere ibihugu, akwiye kujyana no kwibanda ku gushaka ibisubizo ndetse no kubazwa ibyo abantu bakora.
Ati “Ibi ni ngombwa, dushobora kwigira ku masomo y’ibyakozwe n’ibitarabashije gukorwa n’impamvu. Ntidukwiye guhora twisubiramo inshuro nyinshi, tugaragaza ingingo z’ingenzi nyamara tutabasha gutuma zigerwaho.”
Yakomeje avuga ko hakenewe uburyo bushya bwo gukoramo ibintu cyane cyane mu gushaka inkunga ndetse no gufatanyiriza hamwe. Ashimangira ko iyi nama igamije ubufatanye mu iterambere igamije nanone gukurikirana ahakigaragara icyuho ndetse aho bikenewe kigasibanganwa.
Perezida Kagame yagarutse no ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bihugu byose kititaye kubikennye cyangwa se ibikize.
Ati “Amasomo y’icyorezo n’ibibazo byugarije Isi, atwigisha ko abantu bose, abakire n’abakene bagirwaho ingaruka iyo hatabayeho kwizerana. Ibyo bikubiyemo kwizerana hagati y’abafatanyabikorwa mu iterambere n’abagenerwabikorwa”.
Yakomeje avuga ko kubakira ku kizere aribyo byakomeje kuba intego igenderwaho muri iyi nama yiga ku bufatanye mu iterambere, kuva yatangira mu myaka irenga 10 ishize.
Ati “Ubufatanye mu iterambere buhuriyemo abantu benshi kandi bufunguriwe ubufatanye bushya, kandi bugera ku baturage babukeneye cyane, ni bumwe mu buryo bwo kubaka gahunda zihamye mu gihugu, mu karere ndetse no ku Isi hose.”
Perezida Paul Kagame yasoje avuga ko kuruta uko byahoze, uyu munsi hakenewe kwibanda no gukomeza kwiyemeza amasezerano agamije kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

2022 Effective Development Cooperation Summit itegurwa n’Ikigo Global Partnership for effective development cooperation, igahuriza hamwe za Guverinoma, imiryango mpuzamahaga y’ibihugu, imiryango itari iya Leta, abikorera, imiryango y’abagiraneza, imiryango y’ubucuruzi n’abandi, hagamijwe ko ubufatanye mu iterambere burushaho gutanga umusaruro.
Ohereza igitekerezo
|