Nouvelle-Zélande bahagaritse ikoreshwa rya terefone ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye muri Nouvelle-Zélande bahawe itegeko ryo kudakoresha za terefone kuko biri mu byasubije ireme ry’uburezi inyuma.

Amashuri yo muri Nouvelle-Zélande yigeze kuba amashuri ashimwa cyane mu bijyanye n’ireme ry’uburezi ku Isi ariko ubu urwego rwo gusoma no kwandika rwaragabanutse mu banyeshuri ku buryo abashakashatsi bo bagaragaza ko iryo reme rizakomeza kugwa mu mashuri yo muri iki gihugu.

Minisitiri w’intebe Christopher Mark Luxon yatangaje ko azahagrika ikoreshwa rya terefone mu mashuri mu minsi 100 ye ya mbere amaze ku butegetsi kuko amaze icyuwmeru kimwe arahiriye kuba minisitiri w’intebe wa kiriya gihugu.

Minisitiri Luxon yavuze ko agiye gukurikiza Politike yagiye itanga umusaruro mwiza mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi nka Leta Zunze ubumwe za Amerika Ubwongereza n’Ubufaransa aho terefone mu mashuri zitemewe.

Minsitiri yavuze ko guca terefone mu mashuri bizafasha abana kwibanda no gushyira umuhate mu masomo nta bundi burangare ndetse abarimu nabo bakazakora umurimo wabo babyitayeho.

Ibi Minsiiri abitangaje nyuma y’Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa New Zealand education Hub bwagaragaje ko muri iki gihugu cya Nouvelle-Zélande 1/3 cy’abanyeshuri bafite imyaka 15 batazi gusoma no kwandika neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka