Nigeria: Yakuyeho imisoro ya bimwe mu bicuruzwa byinjira mu gihugu kubera ibura ry’ibiribwa
Kubera ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kigeze ku rwego rwa 40,66%, Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko yafashe ingamba zo guhagarika imisoro ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu, ku bintu bimwe na bimwe bikenerwa mu buzima bwa buri munsi harimo ibigori, ingano, umuceri n’ibindi.
Ibyo bikaba byakozwe mu rwego rwo kugira ngo ibyo bicuruzwa bikomeze kuboneka ku isoko ndetse n’umutekano mu bijyanye n’ibiribwa urusheho kuboneka.
Guverinoma ya Nigeria yatangaje izo ngamba nyuma y’uko Perezida Bola Tinubu yasinye iteka ryemerera gukuraho imisoro n’amahoro byo kuri gasutamo ku bicuruzwa bimwe na bimwe byinjizwa mu gihugu by’umwihariko ibiribwa birimo ibinyampeke yaba ibyinjira binyuze ku nzira y’ubutaka cyangwa se mu nzira yo mu mazi.
Abubakar Kyari, Minisitiri w’ubuhinzi muri Nigeria yagize ati, “Guverinoma ntiyashoboraga gukomeza kwemera ko ikibazo gikomeza kumera gutya. Mugihe Leta ikomeza gushishikariza abahinzi gukora ubuhinzi busagurira n’amasoko, izirikana ko hari n’igihe bifata hagati yo guhinga no gusarura, ibyo rero byatumye Leta ibona ko nta yandi mahitamo ahari uretse gufata ingamba zituma Abanyanigeria bakomeza kubona ibiribwa biturutse hanze”.
Muri Nigeria, ikigo gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko ibura ry’ibiribwa riri ku kigero cya 40.66% bitewe n’ibibazo bya lisansi ndetse n’impinduka za politiki mu gihugu zatumye ibiciro by’ibiribwa by’ibanze bizamuka ku buryo budasanzwe ku buryo ibiro 50 by’umuceri byavuye ku bihumbi 20 bigera ku bihumbi 70 by’Amanayira (Naira), bituma Abanyanigeria benshi basaba Guverinoma y’Igihugu cyabo kwemerera ibicuruzwa bituruka hanze kwinjira nta misoro, kugira ngo n’ibiciro byabyo ku isoko bigabanuke.
Ikinyamakuru Africa24tv.com cyatangaje ko ingamba zafashwe na Guverinoma ya Nigeria mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa nk’uko bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’ubuhinzi, harimo kuba igiye gutumiza toni ibihumbi 500 z’ibigori n’ingano mu rwego rwo gufasha abakeneye ibyo binyampeke muri icyo gihugu, hari kandi gushyigikira cyane urwego rw’ubuhinzi hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi wo ku rwego rw’Igihugu mu mwaka wa 2024/2025.
Ohereza igitekerezo
|