Nigeria yafunze imipaka yo ku butaka kubera amatora

Abayobozi ba Nigeria bafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yo ku butaka y’icyo gihugu yose, mu rwego rwo kugira ngo amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yatangiye uyu munsi ku itariki ya 25 Gashyantare 2023 agende neza, nta buriganya bujemo nk’uko byatangajwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu.

Biteganyijwe ko imipaka ya Nigeria ifungwa amasaha 24 uhereye none tariki 25 Gashyantare 2023, kugira ngo bifashe mu migendekere myiza y’amatora.

Mu nyandiko yasinyweho n’Umuyobozi w’urwego rw’abinjira n’abasohoka muri Nigeria, Isah Jere Idris, rigatangazwa ku rubuga rwa Twitter, rigira riti "Guverinoma yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yo ku butaka yose, ku itariki 25 Gashyantare (00h00) kugeza saa sita z’ijoro tariki 26 Gashyantare”.

Ubuyobozi bwa Nigeria bwanatangaje ko bwohereza abashinzwe umutekano basaga 400.000 hirya no hino ahabera amatora mu rwego rwo kugira ngo agende neza.

Ibyo gufunga imipaka muri Nigeria, mu gihe harimo kuba amatora byatangiye mu 1999, ibyo ngo bikorwa hagamijwe gukumira ko hari abantu batari Abanya-Nigeria bakwambuka umupaka bakaza gutora.

Mu matora ya Perezida wa Repubulika muri Nigeria, hari abakandida 18, ariko hakurikijwe itegeko Nshinga ry’icyo gihugu, Perezida Mohammadu Buhari wayoboraga icyo gihugu ntiyemerewe kongera gutorwa, kuko yarangije manda ze ebyiri yemererwa.

Muri abo bakandida 18 ariko, harimo 3 bahabwa amahirwe kurusha abandi, harimo Bola Tinubu, umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi (APC), uwo akaba yaranahoze ari Guverineri wa Leta ya Lagos; undi ni Atiku Abubakar, umukandida w’ishyaka (PDP) uwo akaba yarahoze ari Visi Perezida wa Nigeria, ndetse na Peter Obi, w’ishyaka (LP) wahoze ari Guverineri wa Leta ya Anambra.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka