Nigeria: Umuhanzi Davido yamaganye ihohoterwa polisi ikorera abaturage

Nubwo Umuyobozi Mukuri wa Police muri Nigeria Mohammed Adamu, yatangaje ko umutwe udasanzwe w’abapolisi witwa ‘SARS’ (Special Anti Robbery Squad) useswa, imyigaragambyo irakomeje mu bice binyuranye muri Nigeria, aho abaturage bamagana ihohoterwa bakorerwa n’abapolisi, cyane abo muri uwo mutwe.

Umuhanzi w’icyamamare David Adedeji Adeleke uzwi ku izina rya Davido, na we yatangaje ko yamaganye ibyo bikorwa, ndetse anasaba ko hahita hashyirwaho amategeko ahamye, ahana abapolisi bakoze ibyo byaha.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa polisi muri Nigeria Mohammed Adamu ku wa 12 Ukwakira 2020, yavuze ko afite icyifuzo cy’uko ibikorwa abapolisi bakora, bahutaza abaturage byahagarikwa.

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, yavuze ko kuba SARS yarasheshwe, ari intangiriro yo gukemura iki kibazo.

Yagize ati “Mfashe aka kanya kugira ngo ngire icyo mvuga ku mpungenge mufite nk’abaturage, ku mbaraga z’umurengera zikoreshwa, ubwicanyi budakurikije amategeko bikorwa na bamwe mu bapolisi na Nigeria.

Gusesa umutwe wa SARS ni intambwe ya mbere, kuko tugiye gukurikizaho amavugurura akomeye mu gipolisi, kugira ngo intego zacyo zikomeze kurinda ubuzima bw’abaturage aho kubushyira mu kaga. Abazafatirwa mu bikorwa nk’ibyo bazahanwa hakurikijwe amategeko”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka