Nigeria: Umuco wo gutera ipasi amabere y’abangavu uri kwamaganwa

Mu bice bimwe na bimwe byo muri Nigeria, havugwa umuco wo kugorora cyangwa se gutera ipasi amabere y’umwana w’umwangavu, bigakorwa batsindagira ikintu gishyushye cyane ku mabere mu gihe cyo kumera kugira ngo asubireyo kandi ngo ni ibintu bibabaza cyane ndetse bifatwa nko guhohotera abana kuko bibagiraho ingaruka z’igihe kirekire.

Umuhini cyangwa inkoni ni bimwe mu bikoresho bishyushywa cyane bigakoreshwa mu gutera ipasi amabere y'abangavu
Umuhini cyangwa inkoni ni bimwe mu bikoresho bishyushywa cyane bigakoreshwa mu gutera ipasi amabere y’abangavu

Abangavu bakorerwa ibyo bikorwa, ngo ni abageze mu kigero cy’imyaka 10 kuzamura kuko abenshi aribwo baba batangiye gupfundura amabere, maze ibyo bikorwa byo gutera ipasi amabere bizwi nka (Breast ironing) cyangwa se (Breast flattening) bigakorwa na bamwe mu bagore bakuze babizobereyemo nk’uko byasobanuwe n’Umuryango Nyafurika wita ku Buzima (Africa Health Organization, AHO).

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje inkuru irimo ubuhamya bwa Elizabeth John w’imyaka 27 y’amavuko, uvuga ko yari impunzi yaturutse muri Cameroun akurira muri Nigeria, ariko ngo ntazibagirwa umubabaro yatewe no gukorerwa icyo gikorwa cyo guterwa ipasi ku mabere, nubwo hashize imyaka myinshi agikorewe.

Elizabeth yavuze ko atazibagirwa umunsi ubuzima bwe bwahindutse burundu, ubwo Nyina yamuhatiraga kwemera gukorerwa icyo gikorwa cyo guterwa ipasi ku mabere, agamije kumurinda kuzahohoterwa n’abagabo cyangwa abasore.

Umuryango AHO uvuga ko sosiyete zikora ibyo bikorwa byo gutera ipasi ku mabere y’abangavu, ziba zizeye ko bizatuma nta mabere amera ngo agaragare, bityo bikarinda abana b’abakobwa kuba bakurura abagabo cyangwa abasore. Ubwo rero ngo nibwo buryo baba babona bwo kurinda abana b’abakobwa gufatwa ku ngufu, gushimutwa n’abagabo cyangwa no gushaka abagabo imburagihe, ahubwo bakaba bashobora gukomeza amashuri yabo.

Gusa, uwo muco uramaganwa n’inzego z’ubuzima ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, kuko babifata nko guhohotera abana yaba ku mubiri no mu buryo bw’imitekerereze, kuko binongera umubare w’abata ishuri kubera ububabare baterwa n’ibyo bikorwa bakorerwa.

Umuryango w’Abibumbye (UN) uvuga ko ibyo bikorwa byo gutera ipasi amabere y’abangavu byakozwe ku bakobwa n’abagore babarirwa muri Miliyoni 3.8 muri Afurika, kandi ko icyo gikorwa ari kimwe muri batanu biza ku isonga mu byaha bitakunze kuvugwa mu bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Bigera ku bagore 25-50% bo mu bihugu nka Cameroon n’ibice bimwe na bimwe bya Nigeria nk’uko byagaragajwe mu mibare yasohotse mu Kinyamakuru, Annals of Medical Research and Practice.

Elizabeth yavuze ko yahoranaga ububabare mu mabere cyane cyane mu gihe yari ageze mu myaka 19, agahora agura ibinini bigabanya ububabare bwo mu mabere nubwo ababyeyi be batigeraga bizera ko byaba biterwa n’uko yakorewe ibyo bikorwa byo gutera ipasi amabere ye.

Avuga ko byabaye bibi cyane kurushaho mu gihe yari ashatse umugabo maze agatwara inda ndetse akabyara, kuko uretse kuba yarahoraga ababara no konsa byaranze, bamusaba ko umwana amushyira ku mata, arayabura kubera ubushobozi bucye birangira umwana apfuye ku mezi ane gusa.

Ushakuma Michael Amineka, Umuganga w’indwara z’abagore ku bitaro bya Benue State Teaching Hospital, yasobanuye ko ibyo bikorwa byo gutera ipasi ku mabere y’abangavu bigira ingaruka z’igihe kirekire.

Yagize ati, “Ingaruka z’ako kanya ziba zirimo ububabare bwo mu mabere, kuko amabere ni umubiri woroshye cyane, izindi ngaruka ni mu gihe cyo konsa, kuko hari ubwo amabere yangirika cyane akarwara za infections n’amashereka akaba adashobora kuza igihe umuntu yabyaye cyangwa se akaza ari macyeya cyane”.

David Godswill, umwe mu mbirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu muri Nigeria, yagize ati, “Ibi bikorwa bishingiye ku muco, biteye ubwoba kandi nta bumuntu bubirimo. Ababikora bizera ko bibuza amabere gukura, kugira ngo abakobwa badakurura abagabo, ariko mu by’ukuri ni ubunyamaswa. Icyo bibyara ni ihungabana ku bagore n’abakobwa, ndetse no kumva bahorana ikimwaro kubera uko imibiri yabo imeze. Ibyo bakora ni ibintu bibi cyane, abenshi mu babikorerwa bibasigira ingaruka ku buzima bwabo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka