Nigeria: Leta ya Kaduna izajya ishahura abagabo bahamijwe gusambanya abana

Guverineri wa Leta ya Kaduna muri Nigeria Nasir El Rufai, yamaze gusinya itegeko riteganya igihano cyo gushahura (guca igitsina) abagabo bahamijwe icyaha cyo gusambanya abana bato.

El-Rufai El Nasir Guverineri wa Kaduna
El-Rufai El Nasir Guverineri wa Kaduna

Abagore na bo bazajya bahamwa n’icyaha cyo gukoresha abana bato imibonano mpuzabitsina bazajya bacibwa udusabo ducamo intanga.

Ibi byose bizajya biherekezwa no gucibwa amande akomeye mu rwego rwo kurushaho kurengera abana muri iriya ntara.

Mu busanzwe abahamwaga n’ibi byaha bahanishwaga gufungwa imyaka 21 ku wafashe ku ngufu umuntu mukuru, uwafashe umwana agafungwa ubuzima bwe bwose.

Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kaduna Mr Muyiwa Adekeye, yagize ati “uzajya ahamwa n’ibi byaha agomba gushahurwa nta yandi mananiza, ndetse n’abagore bagahanishwa kutongera kubyara cyangwa se kwicwa”.

Mu gihe uwakoze icyaha na we ari umwana, umucamanza akazajya aca inkoni izamba akareba igihano gikwiriye abana. Bishatse kuvuga ko umuntu wese usambanyije umwana utarageza ku myaka 14 y’ubukure azajya ashahurwa cyangwa se akicwa.

Umuntu uzajya ahamwa n’ibi byaha kandi azajya yandikwa mu bitabo bya leta, ndetse atangazwe mu bitangazamakuru.

Ibi bije nyuma y’uko abaturage bamaze iminsi bigaragambya binubira Leta yabo, bayishinja kutagira amategeko ahamye arengera umwana.

Iyi ikaba ari yo Leta ya mbere ishyize mu mategeko igihano nk’iki gikomeye mu mategeko, dore ko abadepite bari bamaze iminsi barisinye mbere y’uko rishyirwaho umukono na Guverineri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka