Nigeria: Intare yivuganye umukozi wari ushinzwe kurinda ahororerwa inyamaswa
Mu gihugu cya Nigeria mu kigo cyororerwamo inyamaswa cy’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu Olusegun Obasanjo i Abeokuta, mu murwa mukuru w’intara ya Ogun intare yishe umukozi wari ugiye kugaburira inyamaswa.
Amakuru yatangajwe na Polisi yo muri iki gihugu avuga ko uwarindaga ikigo cyororerwamo inyamaswa yariwe n’intare ubwo yari agiye kuyigaburira agasiga umuryango ufunguye.
Uyu mugabo w’imyaka 35 uzwi ku izina rya Babaji Daule, yari asanzwe ari umuntu wize ibijyanye no kwita ku nyamaswa by’umwihariko intare.
Intare yafashe ku gakanu uyu mugabo w’imyaka iramukomeretsa kugeza ashizemo umwuka, byabaye ngombwa ko bayirasa kugira ngo idashwanyaguza umubiri we wose.
Amakuru yatangajwe n’isomero rya Olusegun Obasanjo, avuga ko uyu mugabo wishwe n’intare yari yajyanye abashyitsi kubereka uburyo intare igaburirwa.
Uyu mugabo wari ushinzwe kurinda intare ngo ntiyigeze agira amakenga ngo igihe agiye kuyigaburira ahite akinga umuryango bituma intare imusimbukira ku gakanu iramwica.
Mu gigugu cya Nigeria hakunze kuba ibyago byo kwicwa n’intare kuko mu gihe kitageze ku mwaka hari undi mukozi wari ushinzwe kurinda inyamaswa wishwe nayo ku ishuri rya Kaminuza Obafemi Awolowo University, riherereye mu Majyepfo y’iki gihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|