Nigeria: Imfungwa zatorotse gereza nyuma y’umwuzure wasenye urukuta rwa Gereza

Muri Nigeria, Umwuzure waturutse ku mvura nyinshi yaguye mu Majyaruguru y’iki gihugu yasenye urukuta rwa Gereza imfungwa 281 ziratoroka.

Urukuta rwasenywe n'imyuzure
Urukuta rwasenywe n’imyuzure

Gereza ya Maiduguri mu Majyaruruguru ya Nijeriya ni yo yibasiwe n’uyu mwuzure bituma imfungwa zitoroka nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’u rwego rw’amagereza.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe amagereza muri Nijeriya, Umar Abubakar, yavuze ko imfungwa zirindwi mu batorotse arizo zafashwe n’inzego zishinzwe umutekano.

Yagize ati: "Umwuzure wasenye urukuta rwa Gereza waturutse ku isenyuka ry’urugomero rwaturitse bitewe n’imvura nyinshi cyane yaguye tariki tariki 15 Nzeri 2024.

Abubakar yavuze ko nyuma yuko inyubako za gereza zisenyukiye, bariho bategura kwimurira imfungwa ahandi kugira ngo batangire bakore ibikorwa byo gusana.

Uku ni ko hasigaye hameze nyuma yo gusenywa n'imyuzure
Uku ni ko hasigaye hameze nyuma yo gusenywa n’imyuzure

Umuvugizi w’urwego rw’amagereza Umar Abubakar yahumurije abantu ko barimo gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo abatorotse bongere batabwe muri yombi.

Uretse izi mfungwa zatorotse abantu benshi batuye mu murwa mukuru w’intara ya Borno, bahunze ingo zabo kubera imivu, abandi bagera kuri 30 bahitanywe n’iyo myuzure ndetse abandi bavanywe mu byabo bajyanwa mu nkambi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka