Nigeria: Hamaze kugaragara abarwayi 21 ba Monkeypox

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya indwara muri Nigeria (NCDC), cyatangaje ko habonetse abarwayi b’icyorezo cya Monkeypox 21 mu bice 9 by’igihugu, n’umuntu umwe wapfuye yishwe n’iyo ndwara muri Mutarama 2022.

NCDC cyavuze ko Afurika y’iburengerazuba, hagaragaye abantu 66 bakekwaho kwandura icyo cyorezo mu bihugu birenga 20 uyu mwaka.

Icyo kigo kiti "Ibyago byo kwandura virusi ya Monkeypox biri hejuru, ugendeye ku bugenzuzi bwakozwe".

Raporo ivuga ko umuntu umwe w’imyaka 40 wafataga imiti yongera abasirikare mu mubiri, yitabye lmana kubera icyo cyorezo.

Ubwiyongere bw’abarwayi bakekwaho icyo cyorezo bwagaragajwe muri Gicurasi, ubwo habonekaga abarwayi 20 mu bihugu 11.

Ubu bwiyongere bungana na 100%, ugereranije n’abarwayi 10 bagaragaye muri Mata, nk’uko raporo ibivuga.

Bitewe n’imbaraga nyinshi zirimo gushyirwamo n’ibihugu ndetse n’ubukangurambaga hamwe n’ubugenzuzi burimo gukorwa, basabye ibigo bishinzwe gukora ubutabazi bw’indwara ya monkeypox, kubishyiramo imbaraga nyinshi mu guhangana na yo.

NCDC cyahawe amakuru n’inzego z’ubuzima z’u Bwongereza, ko bwandu bwa Monkeypox bwaturutse muri Nigeria mu ntangiriro za Gicurasi nk’uko raporo ivuga.

Raporo ivuga ko uwanduye icyo cyorezo yasuye Nigeria hagati yo ku wa 20 Mata no ku wa 3 Gicurasi uyu mwaka, byanatumye NCDC itangira guhuza imbaraga na Leta mu gukora ubushakashatsi bwimbitse no gushaka igisubizo kuri iyo ndwara.

Icyo kigo cyaburiye abaturage gukomeza kwitondera ubukana bw’icyo cyorezo, bubahiriza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima.

Abaturage barasabwa kwihutira kumenyesha inzego z’ubuzima zibegereye, mu gihe cyose bahuye n’ibimenyetso by’iyo ndwara.

Ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya indwara no kurinda ibyorezo (ACDC), cyatangaje ko icyo cyorezo cyagaragaye muri Kameruni, Repubulika lharanira Demokarasi ya Congo na Nijeriya.

Muri ibi bihugu, ACDC yavuze ko hagaragaye abagera ku 1,400 banduye icyorezo cya monkeypox, naho 62 bahasiga ubuzima muri 2022, bingana n’impfu 4.4%.

Monkeypox yiganza cyane mu nyamanswa zo mu gasozi cyane cyane mu bwoko bw’inguge n’imbeba, ariko n’abantu barayandura.

Ibimenyetso by’icyo cyorezo ahanini ni kuzana udusebe ku ruhu, kugira umuriro, kubabara umutwe, kubabara mu mubiri, gutengurwa n’umunaniro.

OMS ivuga ko iyo ndwara yoroheje kuko ngo ikira vuba (itarenza ukwezi), kandi urugero rwo kwanduzanya hagati y’umuntu n’undi ngo ni ruto cyane (bisaba kuba imibiri y’abantu yakoranyeho), ndetse n’umubare w’abahitanwa na yo ngo ukaba ari muto cyane.

Ku rundi ruhande ariko ibitangazamakuru bitandukanye birimo kugaragaza ko iyo ndwara ikomeye, kuko ngo n’umuntu wakoze ku mwambaro w’uwayirwaye na we ashobora gufatwa, ndetse n’iyo yakoze cyangwa yahumetse umwuka urimo amatembabuzi y’uwo muntu (igikororwa, ibicurane, inkari, amaraso,...).

Mu rwego rwo kurinda abantu gufatwa na monkeypox, inzego z’ubuzima mu bihugu yagezemo zirimo guha abantu urukingo rw’indi ndwara yitwa Smallpox, ngo rushobora gukumira monkeypox kugera ku rugero rwa 85%.

Monkeypox ubwayo nta muti irabonerwa usibye kwihangana hagashira ibyumweru bitarenga bine, umurwayi agera aho akabona twa dusebe turakize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka