Nigeria: Hakomeje ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abagera kuri 40 barohamye mu mugezi

Mu gihugu cya Nigeria hakomeje ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abantu 40 barohamye mu mugezi bari mu bwato ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ubwo bajyaga guhinga mu mirima yabo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu.

Ubwo bwato bw’ibiti bwari butwaye abahinzi barenga 50 bagiye mu mirima yabo hakurya y’umugezi hafi y’umujyi wa Gummi muri Zamfara nibwo bwarohamye, nk’uko umuyobozi waho yabitangaje ku cyumweru.

Na’Allah Musa, umuyobozi mu Karere ka Gummi yavuze ko abantu 12 aribo barokowe hakaba hagikomeje igikorwa cyo gushakisha indi mibiri y’abantu baburiwe irengero.

Icyateye iyi mpanuka nuko ubwo bwato bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo bituma burengerwa n’amazi abari baburimo bararohama.

Aminu Nuhu Falale, umuyobozi waho wari mu bikorwa by’ubutabazi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: "Ni ku nshuro ya kabiri ikibazo nk’iki kibaye mu gace ka Gummi."

Falale yongeyeho ko Abahinzi barenga 900 bambuka uyu mugezi bajya mu mirima yabo guhinga kandi bakoresha ubwato bubiri gusa ugereranyije n’ubwinshi bwabo.

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu mu itangazo yasohoye ku cyumweru, yihanganishije imiryango y’ababuze ababo.

Perezida Tinubu yemereye inkunga iyi miryango yagiriye ibyago muri ubu bwato n’abandi baherutse kugirwaho ingaruka n’imyuzuruze iherutse gukura abasaga ibihumbi 10 mu byabo.

Impanuka nk’izi z’ubwato zikunze kuba muri Nigeria by’umwihariko mu bihe by’imvura nyinshi aho imigezi iba yuzuye.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi na Polisi bavuze ko hari izindi mpanuka zabaye mu kwezi gushize mu gace ka Sokoto gahana imbibi na Zamfara aho abandi bahinzi 30 bapfiriye mu mugezi bajya mu mirima yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka