Nigeria: Guverinoma yakuyeho buruse zo kwiga mu mahanga
Nigeria yavuze ko yafashe icyemezo cyo gukuraho buruse z’abiga mu mahanga kubera ubukungu buhagaze nabi.

Iki gihugu kivuga ko amafaranga macyeya ahari ngo agiye gushorwa mu kuvugurura imikorere no kongera ubushobozi bw’amashuri makuru na za Kaminuza z’imbere mu gihugu.
Abayobozi ba Nigeria kandi basanga abanyeshuri b’abanyagihugu bazahita bashishikarira kwiga muri za Kaminuza zabo, no mu mashuri yigisha ibijyanye n’ubumenyingiro, kuko bazaba bazi ko imyigishirize n’imibereho y’abanyeshuri byitabwaho neza.
Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko umwe mu banyeshuri bageze mu gihe cyo kujya kuri kaminuza, witwa Namo Namo, umusore urerwa na nyina wenyine, yari yizeye ko ashobora kubona kuri izo ‘buruse’ zo kujya kwiga mu mahanga, none kuzikuraho ngo ni ibintu avuga ko byamubabaje cyane.
Kugeze ubu, ngo yari yaramaze kwiyandikisha ku buyobozi bushinzwe ibyo bya za buruse, ku cyicaro cya Kaminuza ya Abuja (campus fédéral d’Abuja). Namo afite inzozi zo kuzajya kwiga mu mahanga.
Yagize ati, “ Haracyari icyizere kuri njyewe, sindabona umuterankunga kugeza ubu. Iyo buruse yari isanzwe itangwa na Guverinoma ya Nigeria yo kujya kwiga mu mahanga n’ubusanzwe ntibonwa na bose, ariko hari za porogaramu zitegurwa n’ibigo na za sosiyete zigenga, zigatanga za buruse zo kujya kwiga hanze mu mahanga, kandi uburyo batangamo za buruse ubona bukurikiza aho isi ya none igeze. Uko bimeze kose sinibona nk’umuntu ugomba kurambiriza gusa kuri iyo gahunda yihariye yakuweho na Leta”.
Undi munyeshuri w’imyaka 17 witwa Chioma Maduboko, wiga mu by’icungamutungo muri Kaminuza ya UniAbuja we yavuze ko yizera ko abategetsi bo muri Nigeria, bazakoresha iyo ngengo y’imari izaboneka nyuma yo guhagarika izo buruse zo kujya kwiga mu mahanga, bakavugurura imyigishirize muri za Kaminuza zo muri Nigeria.
Yagize ati, “ Guverinoma ya Nigeria ntigomba kwibanda gusa ku byo kongera imishahara y’abarimu ba za Kaminuza no gutanga inguzanyo zo kwiga gusa, nubwo izo nguzanyo zo kwiga hari abanyeshuri zifasha yego, ariko abategetsi ba Nigeria bagomba kugira icyo bakora ku rwego rw’igihugu, bakazamura urwego rw’imibereho muri rusange, cyane cyane bakibanda ku kintu cyo kurwanya ubukene”.
Chioma we yemeza ko inzozi ze ari ukwiga amashuri ye ya Kaminuza muri Nigeria, akahabonera impamyabumenyi ndetse akaba ari naho azakora mu gihe azaba arangije kwiga.
Ohereza igitekerezo
|