Nigeria: Abitwaje intwaro bishe abapolisi umunani

Muri Nigeria abantu bitwaje intwaro bishe abapolisi umunani (8) mu Majyepfo y’icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri ako gace, bavuga ko ubwo bwicanyi bubaye mu gihe amatora ya Perezida wa Repubulika yegereje, kuko azaba ku itariki 25 Gashyantare 2023.

Abapolisi bishwe baguye mu gitero cyagabwe kuri Sitasiyo ya Anambra ku wa mbere tariki 20 Gashyantare 2023, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi yahoo, Tochukwu Ikenga, aho yongeyeho ko batatu mu bagabye igitero nabo bishwe naho abandi babiri bagafatwa.

Polisi yatangaje ko abakekwa kuba bagabye icyo gitero cyahitanye abapolisi, ari abo mu itsinda ryitwa (Indigenous People of Biafra, cyangwa ‘IPOB’), riharanira ki agace k’Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Nigeria kabona ubwigenge kakiyomora ku gihugu.

Ikinyamakuru ‘Washingtonpost’ cyanditse ko abayobozi bashinja IPOB kuba iteza umutekano mukeya, umaze no kuba intandaro y’imfu nyinshi, ibyo ngo bikanakurura ubwoba n’impungenge mu baturage bibaza niba inzego z’umutekano za Nigeria zizashobora kurinda umutekano w’abatora.

Hari abaturage bamwe bashobora kuzabura uko batora Perezida wa Repubulika, bitewe n’uko batuye mu duce turimo umutekano muke, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’amatora muri Nigeria. Festus Okoye, umuyobozi muri Komisiyo y’amatora (Nigeria’s Independent National Electoral Commission), yavuze ko ibyo nta kindi babibokoraho.

Okoye yagize ati “Inzego z’umutekano zatanze icyizere ko zifite ubushobozi bwo kurinda abaturage kugira ngo bashobore gutora neza, ariko abatuye mu duce tukirimo intambara, ntacyo twashobora gukora rwose.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka