Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse umwana mu bitaro n’abakozi babyo

Abitwaje intwaro bashimuse abantu umunani ku bitaro batwara n’umwana w’umwaka umwe, nyina w’uwo mwana akaba ari umuforomokazi ukora kuri ibyo bitaro.

Nk’uko byatangajwe n’Abayobozi ba Police ndetse n’Abayobozi b’ibyo bitaro, hagabwe ibitero bibiri icyarimwe, kimwe kuri ibyo bitaro, ikindi kuri Polisi ikorera hafi yabyo, bikaba byabereye muri Leta ya Kaduna mu Mujyaruguru ya Nigeria.

Igitero cyagabwe kuri ibyo bitaro nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wabyo, Maryam Abdulrazaq, aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’, cyabaye ku Cyumweru mu masaha ya mu gitondo, kimara nibura isaha imwe.

Uwo muvugizi w’ibitaro yavuze ko mu bashimuswe harimo abaturage batandatu, abaforomokazi babiri harimo umwe bajyananye n’umwana we ufite umwaka umwe, umukozi wo muri Laboratwari, ushinzwe gucunga umutekano aho ku bitaro ‘security guard’ n’undi mukozi umwe w’ibitaro.

Polisi yatangaje ko abashimuswe muri rusange ari abantu umunani. Kugeza ubu abo babashimuse ntibaratangira gusaba ingurane y’amafaranga cyangwa ikindi bashaka kugira ngo babarekure, nk’uko umuvugizi w’ibyo bitaro abivuga.

Abdulrazaq ati “Kugeza ubu, nta mafaranga turasabwa gutanga ngo barekurwe. Nta kintu na kimwe turumva gitangazwa n’ayo mabandi kuva yabajyana”.

Mu itangazo Polisi yasohoye, umuvugizi wayo i Kaduna witwa Muhammed Jalige yagize ati “Umubare munini w’abantu bitwaje intwaro baturutse muri iryo tsinda, bateye ku cyicaro cy’ishami rya Polisi ku masaha amwe n’ayo batereye ku bitaro, bagamije kuvanaho abapolisi bari ku kazi muri ayo Masaha”.

Jalige yavuze ko muri abo bantu bitwaje intwaro harimo abakomerekeye muri iyo mirwano na Polisi mu gihe yarimo ishaka gutabara abari bashimuswe ku bitaro.

Abantu bitwaje intwaro ngo baturuka mu mutwe uzwi ku izina rya ‘bandits’, bibasira cyane ibice by’Amajyaruguru no hagati mu gihugu cya Nigeria. Batera mu giturage, bakiba amatungo bagashimuta n’abantu cyane cyane abanyeshuri kugira ngo basabe amafaranga y’umurengera, babone kubarekura.

Guhera mu kwezi k’Ukuboza 2020, ngo abanyeshuri basaga 800 barashimuswe, 150 muri bo bakaba n’ubu baraburiwe irengero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka