Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri basaga 200

Ku wa Gatanu tariki 21 Ugushyirango 2025, abantu bitwaje intwaro bateye ishuri rya Kiliziya Katolika ryitwa St Mary’s School ry’ahitwa Papiri, muri Leta ya Niger, bashimuta abanyeshuri basaga 200.

Ihuriro ry’amadini ya gikirisiru aho muri Nigeria, ryatangaje ko abashimiswe ari abanyeshuri 215 ndetse n’abakozi 12 b’iryo shuri.

Muri iyi minsi ibitero by’imitwe yitwaje intwaro byariyongereye ku mashuri acumbikira abana, aho ikindi cya vuba cyabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru mu ishuri rya kiyisilamu muri Leta ya Kabbi, aho hashimuswe abakobwa 20.

Amakuru avuga ko muri ako gace hari n’urusengero rwatewe harimo abakirisitu, maze abantu babiri baricwa naho 38 barashimutwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka