Nigeria: Abasirikare 20 baguye mu mpanuka y’indege ya Kajugujugu

Indege ya Kajugujugu yari itwaye abakomeretse n’imirambo y’abaguye mu gico cyatezwe n’abantu bitwaje intwaro, mu Mudugudu wa Chukuba-Shiroro muri Leta ya Niger muri Nigeria, yarahanutse ihitana abasirikare basaga 20.

Iyo ni imibare yatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria, Major General Edward Buba, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane tariki 17 Kanama 2023 i Abuja. Yavuze ko muri iyo ndege hari harimo abasirikare 14 n’abandi b’inkomere barindwi, abapilote babiri ndetse n’abandi bantu bakora mu ndege babiri. Major General Buba yavuze ko ubu hatangiye iperereza ryo gushaka icyateye iyo mpanuka y’indege.

Abayobozi nta bisobanuro batanze by’uko ibikorwa byo gutabara abari barasiwe mu gico batezwe byagenze, nta n’andi makuru ajyanye n’iyo mpanuka y’indege yatanzwe, niba hari umuntu waba warokotse.

Mu itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Nigeria, Perezida Bola Tinubu yagize ati “Abo basirikare bakuru ndetse n’abato bari bagiye bahamagariwe akazi ko gutabara bagenzi babo, mu rwego rwa serivisi z’ubwitange ku gihugu cyacu dukunda. Batanze ikiguzi kiruta ibindi byose”.

Ati “Tuzahora tubibuka iteka, atari ukubibuka nk’abasirikare gusa, ahubwo tubibuka nk’intwari zatanze byose kugira ngo igihugu cyacu kibone amahoro n’umutekano”.

Inkuru dukesha Aljazeera ivuga ko ibitangazamakuru bimwe by’aho muri Nigeria byatangaje ko iyo ndege yakoze impanuka, yari inatwaye imirambo y’abasirikare baguye mu gico y’amabandi yitwaje intwaro, nyuma igahanuka igeze ahitwa i Chukuba.

Kimwe muri ibyo binyamakuru cyatangaje ko abo basirikare bari bafite intwaro zikomeye, zagombaga gutuma iyo ndege ihanuka.

Iyo ndege ya Kajugujugu ngo yari yahagurutse ku kibuga cy’ahitwa i Kaduna yerekeza i Minna, ariko iza gutakaza itumanaho yaba ku munara wa Kaduna cyangwa se uwa Minna, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka