Nigeria: Abanyeshuri bagera kuri 200 bashimuswe

Imitwe yitwaje intwaro igenda itwara abanyeshuri ku mashuri yisumbuye na za Kaminuza, kugira ngo nyuma isabe amafaranga nk’ingurane bityo ibarekure, igenda yiyongera muri Nigeria, ku buryo ubu ngo nko guhera mu kwezi k’Ukuboza 2020, abanyeshuri bagera kuri 700 bamaze gutwarwa n’iyo mitwe.

Abanyeshuri 200 byatangajwe ko bajyanywe n’umwe muri iyo mitwe ubakuye ku ishuri mu mpera z’icyumweru gishize, akaba ari bo ba vuba baherutse gushimutwa muri ibyo bikorwa bidahagarara muri icyo gihugu.

Nk’uko uwitwa Mary Noel Berje, ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru mu biro bya Guverineri w’Intara yabereyemo ubwo bushimusi yabibwiye ikinyamakuru Reuters, ngo ubushimusi bwabereye mu ishuri ry’Abayisailamu.

Yagize ati "Habaye ubushimusi ku ishuri ry’Abayisilamu rya Tegina (Islamic School in Tegina). Ariko ntituramenya neza umubare w’abanyeshuri bashimuswe".

Televiziyo zimwe zo muri Nigeria zatangaje ko abanyeshuri bashimuswe nibura babarirwa muri 200. Ahmed Matane, Umunyamabanga wa ‘Niger State Government’, yavuze ko mu gihe ubushimusi bwakorwaga ku ishuri rya Tegina hari n’ubundi bushimusi bwariho buba ku rindi shuri ry’aho muri Nigeria.

Yagize ati "Ni byo habayeho igitero ku ishuri rya Islamiyya (Islamiyya school), ariko ntituramenya umubare nyawo w’abanyeshuri bashimuswe. Turimo kuvugana n’ababyeyi bari muri ako gace kugira ngo tumenye abafite abana bashimuswe".

Nk’uko bitangazwa na ikinyamakuru kitwa ‘Daily Trust newspaper’, abanyeshuri bashimuswe bari abo ku ishuri rya ‘Salihu Tanko Islamic school’.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, ni bwo abanyeshuri bagera kuri 14 barekuwe nyuma y’uko bari bashimuswe kuri Kaminuza ituranye na Leta ya Kaduna aho muri Nigeria.
Ibikorwa byo gushimuta abanyeshuri kugira ababashimuse nyuma basabe amafaranga nk’ingurane yo kugira ngo barekure abo bashimuse, ngo bimaze kuba ibintu bimenyerewe muri Nigeria muri iyi myaka ya vuba aha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka