Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bahitanye abagera ku 8 bashimuta 150

Abagabo bitwaje imbuda bateye umudugudu wahitwa Kuchi muri Nigeria bica abantu 8 banashimuta abandi 150.

Ni igitero cyagabwe n'abantu bari ku mapikipiki
Ni igitero cyagabwe n’abantu bari ku mapikipiki

Ibi byatangajwe na Guverineri, Aminu Najum, aho yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP ko abagabye igitero bari ku mapikipiki biroshye mu mudugudu wa Kuchi bica abantu umunani banafata bugwate ababarirwa mu 150.

Ati: “Baje ku mapikipiki agera mw’ijana, buri pikipiki yariho abagabo batatu, abaturage nta butabazi babonye mu gihe cy’amasaha atatu, nyuma yo kugabwaho icyo gitero mu mudugudu batuyemo.”

Umubare w’abatwawe bunyago ntuvugwaho rumwe kuko amakuru aturuka mu kigo cya SEMA gishinzwe ubutabazi avuga ko, umubare w’abagizwe ingwate, n’abagabye iki gitero muri uwo mudugudu barenga ijana ariko ntibatangaje umubare.

Guverineri Aminu Najum, yamaganiye kure ubwo bushimusi bwakozwe nayo mabandi yateye umudugudu.

Yanenze bikomeye Ingabo zishinzwe gucunga umutekano w’Abaturage muri Nigeria, kuba zitabasha gukumira ibitero bihora byibasira abaturage.

Yagize ati: “Ibyo bitero byibasira abaturage ubusanzwe bituruka mu gace ka Kaduna bakajya gukorera ibyo bikorwa byo kwibasira ikiremwamuntu mu bindi bice, bakongera bagasubira aho baturutse. Kandi igitangaje ni uko abashinzwe umutekano batababona, haba mu gihe cyo kugaba igitero ndetse no gusubira aho baturutse kandi abaturage baba batabaje ariko izo ngabo ntizigire icyo zikora."

Igisirikare cya Nigeria cyo kivuga ko gihora gihanganye n’imitwe yitwaje intwaro mu karere kandi ko kinatabara abashimuswe iyo basanze batarishwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kumenya aho ubutagondwa bwaturutse biroroshye.Nkuko History ibyerekana,n’Intumwa Muhamadi yakundaga kurwana,abantu banze kuba Abaslamu akabica.Kimwe mu bitero bikomeye Muhamadi yayoboye kitwa “The Battle of Badr” cyabaye le 15/03/624.Hamwe n’igitero yagabye le 07/04/628,ahitwaga Khaybar akica ibihumbi byinshi by’Abayahudi banze kuba Abaslamu.Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo babaye intagondwa.Bagabye ibitero byinshi muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Uwangaga kuba Umuslamu,baramwicaga cyangwa bakamuca umutwe.Niho ubutagondwa bwaturutse.Nkuko bavuga,la violence est intrinseque a l’islam.Yesu wali umunyamahoro yabujije “abakristu nyakuli” kujya mu ntambara zibera mu isi,abasaba gukunda n’abanzi babo,aho kubica.Ibi bituma wumva neza hagati ya Yezu na Muhamadi uwari Intumwa y’Imana nyakuli.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 28-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka