Nigeria: Abantu 10 baguye mu mpanuka, 60 baburirwa irengero

Muri Nigeria ubwato bwarohamye buhitana abantu 10 abandi 60 baburirwa irengero, mu gihe 15 ari bo barohowe ari bazima, nk’uko bitangazwa n’abategetsi bo muri Leta ya Anambra aho byabereye.

Byabaye ku Cyumweru tariki 9 Ukwakira 2022, aho ubwato bwarohamye kubera imyuzure yatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri Nigeria, bamwe bitaba Imana abandi baburirwa irengero harokoka abantu 15 muri 85 bari muri ubwo bwato.

Thickman Tanimu, umuhuzabikorwa w’ikigo gishinzwe iby’ubutabazi yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), ko ubwo bwato bwari butwaye abantu 85 bwahuye n’ikibazo gituruka ku myuzure.

Guverineri wa Leta ya Anambra, Chukwuma Charles Soludo, we yatangaje ko abantu bagera kuri 15 mu bari batwawe n’ubwo bwato ari bo babashije kurokoka. Leta ya Anambra ibaye iya 29 muri 36 zigize igihugu cya Nigeria, zazahajwe n’imyuzure itewe n’imvura nyinshi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutabzi muri Nigeria kivuga ko kuva umwaka wa 2022 watangira, abantu barenga 300 bamaze kwicwa n’imyuzure.

Abayobozi batangaje ko imyuzure irimo guterwa n’imvura nyinshi ndetse n’amazi yarenze idamu ya lagdo yo muri Cameroon maze ikamena amazi, bityo ko abantu bahunga ingo zabo zarengewe bajya gushaka ubuhungiro bagakoresha amato, ari nayo mpamvu harimo kuba impanuka nyinshi.

Nyuma y’uko iyi myizure ikomeje kwiyongera abayobozi bahise batangaza ko ibi bigiye gutuma habaho ikibazo cy’ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa mu gihugu ndetse ko kugeza ubu abagera mu maliyoni batangiye guhura n’ingaruka zo kubura ibiribwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka