Nigeria: Abakozi ba Kompanyi z’indege bigaragambije ingendo zirasubikwa

Muri Nigeria, hari ingendo z’indege zasubitswe kubera ko abakozi ba Kompanyi z’indege zitandukanye batangiye imyigaragambyo, basaba ko imishahara yabo yakongerwa.

Ibyo ni ibyatangajwe na Kompanyi y’indege yitwa ‘Air Peace’, mu itangazo yasohoye ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, aho ngo ingendo zimwe zasubitswe izindi zigakererwa, gusa ngo hakaba hari icyizere ko ikibazo cyateye iyo myigaragambyo kizakemurwa vuba.

ryo tangazo riti “Imyigaragambyo yagize ingaruka ku bikorwa byose bya Kompanyi z’indege zose, zigenzurwa na Kompanyi yitwa NAHCO”.

Kompanyi z’indege z’inyamahanga zikunze kugenda muri Nigeria, harimo ‘British Airways’ yo mu Bwongereza na ‘Qatar Airways’ yo muri Qatar, ntizahise zigira icyo zivuga kuri icyo kibazo cy’imyigaragambyo, igomba kuba nazo yazigizeho ingaruka.

Amahuriro y’abakora mu bijyanye n’indege harimo ‘The National Union of Transport Employees’, ‘Air Transport Services Senior Staff Association of Nigeria’, mu cyumweru gishize yari yatangaje ko abanyamuryango bayo batangira imyigaragambyo yo gushyira igitutu kuri NAHCO, kugira ngo itangire kubahemba neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka