Niger yahagaritse ubufatanye mu bya gisirikare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Niger yatangaje ko yahagaritse ubufatanye n’imikoranire na Leta zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’igisirikare, inavuga ko kuba ingabo za Ameriak ziri muri Niger” binyuranyije n’amategeko”.

Ikinyamakuru ‘The New York Times’ cyanditse ko Niger yatangaje ko yahagaritse ubufatanye na Leta zunze ubumwe za Amerika mu bya gisirikare, ndetse itegeka ingabo z’icyo gihugu zigera ku 1.000 kuva ku butaka bwa Niger.

Iryo tangazo rya Niger rije nyuma y’icyumweru kimwe gishize itsinda riturutse muri Amerika ndetse n’umuyobozi w’ingabo muri Amerika ushinzwe Afurika, Gen. Michael E. Langley bagiranye ibiganiro na Niger.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo za Amerika Matthew Miller yavuze ko Washington yamenye iby’iryo tangazo, kandi ryaje nyuma y’ibiganiro bibwizanya ukuri…ku mpungenge z’Amerika ku cyerekezo cy’igisirikare kiyoboye Niger.

Abasirikare ba Amerika bagiye muri Niger mu butumwa bwo gufasha kurwanya imitwe y’intagondwa ziyitirira idini ya kiyisilamu mu bihugu byo mu Karere ka Sahel birimo na Niger.

Ingabo za Amerika zageze muri Niger kuva mu 2013 gufasha iz’u Bufaransa zahageze mu mwaka wari wabanje mu 2012 zije kurwanya iyo mitwe muri Mali.

Umwaka ushize wa 2023, Antony Blinken ukuriye ububanyi n’amahanga bwa Amerika yakoze urugendo muri Niger ngo agerageze guha imbaraga Perezida Mohamed Bazoum, wari Perezida wa Niger watowe n’abaturage.

Hashize igihe gito nyuma y’urwo rugendo rwe, ni bwo itsinda ry’igisirikare riyobowe na General Tchiani ryahiritse Perezida Bazoum, afungirwa iwe mu rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka