Niger: Umutekano mucye watumye amashuri afungwa

Ibigo by’amashuri bisaga 900 byarafunzwe kubera ikibazo cy’umutekano mukeya mu gace Tillabéri mu Majyepfo y’u Burengerazuba bwa Niger.

Ni umubare watangajwe na Minisitiri w’Uburezi wa Niger, Pr Ibrahim Natatou. mu mpera z’Ukwezi kwa Gatanu ubwo yari yasuye ako gace gakunze kuvugwamo ibitero by’ubwiyahuzi .

Guverinoma y’icyo gihugu yo ivuga ko irimo gukora ibishoboka byose, kugira ngo uburezi bukomeze muri ako gace. Abarimu basaba ko umutekano wakongerwa muri ako gace, kugira ngo bashobore gukomeza gukora.

Nubwo hari n’utundi duce dukunze kwibasirwa n’ibyo bitero bigateza umutekano mukeya, harimo nka Diffa, Maradi na Tahoua, ariko aho muri Tillabéri ni hari ibibazo bikomeye by’umutekano mukeya udashobora gutuma abanyeshuri bajya mu mashuri ngo bige.

Ibyo bikaba byaratumye amashuri asaga 900 kuri ubu, atagikora muri ako gace gahana imbibi n’ibihugu bya Mali na Burkina Faso.

Minisitir w’Uburezi wa Niger yavuze ko 18% by’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’abo mu mashuri yisumbuye batakijya ku ishuri aho mu gace ka Tillabéri, ni ukuvuga abanyeshuri bagera hafi ku 79 000 mu 438 000 bo muri ako gace.

Minisitiri w’Uburezi wa Niger avuga ko uwo ari umubare munini cyane, nubwo Leta ishyiraho ingamba zitandukanye zafasha abana gukomeza kwiga, harimo kubohereza mu bindi bigo by’amashuri, n’ibindi.

Uhagarariye urugaga rw’abarimu muri Niger, Laouali Issoufou, avuga ko iyo Ikigo cy’ishuri gifunze, hari abanyeshuri bamwe bajya mu yandi mashuri, ariko ko hari n’abandi bahita bareka ishuri burundu.

Abarimu kandi nabo ngo bahorana ubwoba nk’uko Laouali Issoufou, yakomeje abivuga, ku buryo basaba ko hajya hahorezwa abasirikare bagenzura umutekano kenshi aho bakorera, ariko bakanahabwa inkunga y’amafaranga.

Urugaga rw’abarimu aho muri Niger kandi rusaba ko hakorwa ivugurura rijyanye no kwigisha mu duce turimo umutekano mukeya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka