Niger: Abasirikare 12 baguye mu gitero cy’ibyihebe

Abasirikare 12 bo muri Niger bapfuye nyuma yo kugabwaho igitero n’ibyihebe, bikekwa ko ari ibyo mu mutwe w’Abajihadiste.

Iki gitero cyabereye mu gace ka Tillaberi, gahuza igihugu cya Niger, Burkina Faso na Mali. Aka gace ni ahantu hahishe Abajihadiste benshi cyane, bateza umutekano muke muri ibyo bihugu.

Minisitiri w’Ingabo muri Niger, Salifou Mody, yatangaje ko abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe w’iterabwoba w’Abajihadi bahitanye abasirikare 7, abandi 5 bagwa mu mpanuka ubwo bajyaga gutabara.

Yakomeje agira ati: Mu gihe cyo gutabara mu rwego rwo gusubiza icyo gitero inyuma, habaye n’impanuka ikomeye yo mu muhanda yatumye hapfa abasirikare bacu batanu bakomeye".

Minisitiri Mody yavuze ko abandi bantu barindwi bakomeretse bajyanwe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga.

Minisitiri w’ingabo, yakomeje avuga ko icyo gitero cy’Abitwaje intwaro cyagabwe ku ngabo za Niger mu mujyi wa Kandadji, cyari kigizwe n’itsinda ry’abantu benshi. Igisirikare cya Niger cyabashije kwivugana abagera mu 100 ndetse babambura moto zabo n’intwaro, hakaba hagikomeje ibikorwa byo gushakisha abandi barwanyi bo muri uwo mutwe w’iterabwoba.

Kuva ubutegetsi bwahirikwa muri iki gihugu cya Niger mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, abayobozi batandukanye bavuze ko iki gihugu gishobora guhura n’ingorane zo kwibasirwa n’ibitero by’abagize imutwe y’iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo Niger ishobora gutsinda izi ntagondwa.Nta na hamwe zijya zitsindwa (Somalia,Mali,Nigeria,Libya,Syria,Afghanistan,etc...). Imitwe ya kiyislam irwana ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,Katiba Masina, Sunnah wal-Jamaah,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga umuntu wese umena amaraso.Ndetse ko abakora ibyo itubuza bose izabarimbura ku munsi wa nyuma.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 29-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka