Nicolas Sarkozy yarekuwe by’agateganyo

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’icyo gihugu afungurwa by’agateganyo, mu gihe ategereje kuburana ubujurire mu rubanza yakatiwemo gufungwa imyaka itanu.

Nicolas Sarkozy yarekuwe by'agateganyo
Nicolas Sarkozy yarekuwe by’agateganyo

Ku itariki 21 Ukwakira 2025, ni bwo Sarkozy yinjiye muri Gereza izwi nka ‘Prison de la Santé’, iherereye mu gace ka 14e Arrondissement de Paris, aho yagiye gufungirwa.

Ni we Perezida wa mbere mu mateka y’u Bufaransa ukurikiranyweho ibyaha bikageza aho ajya muri gereza.

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, rwategetse ko afungurwa by’agateganyo ariko akazakomeza gucungirwa hafi n’inzego z’ubutabera.

Urukiko ndetse n’ubushinjacyaha byabujije Sarkozy kurenga ubutaka bw’u Bufaransa, mu gihe agikurikiranwa by’agateganyo.

Sarkozy akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku mafaranga yahawe na Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya, ubwo yiyamamazaga mu 2007. Ibyo byaha byatumye ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

Uyu mukambwe w’imyaka 70 yayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012. Ku wa 25 Nzeri yabwiye itangazamakuru ati “Niba bashaka ko ndyama muri gereza, nzabikora, ariko nzabikora nemye.”

Sarkozy abaye umuyobozi wa mbere w’u Bufaransa ukurikiranywe n’ubutabera nyuma ya Philippe Petain, wabaye umwe mu basirikare bakomeye b’iki gihugu ndetse na Perezida w’Akanama k’Abaminisitiri mu Bufaransa, wafunzwe nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose kubera imikoranire ye n’Aba-Nazi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka