Nicaragua: Abasaga 60 bafunzwe bazira kwishimira ifatwa rya Nicolas Maduro

Mu gihugu cya Nicaragua giherereye muri Amerika yo hagati, haravugwa abantu basaga 60 batawe muri yombi, bazira gukora imyigaragambyo yo kwishimira ifatwa rya Nicolas Maduro wari Perezida w’igihugu cya Venezuela, uherutse gutwarwa bunyago n’Ingabo zidasanzwe za Leta zunze Ubumwe za Amerika, ubu akaba afungiye muri iki gihugu hamwe n’umugore we.

Ifatawa rya Maduro ryabaye ubwo igisirikare cya Amerika cyagabaga ibitero bikomeye mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas, mu ijoro ryo ku wa Gatandatatu tariki 3 Mutarama 2026.

Nyuma yo kugezwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Maduro n’umugore we Cilia Flores, bukeye bwaho bahise bajyanwa imbere y’Urukiko rwa Manhattan i New York, aho baregwa gucuruza ibiyobyabwenge no gufasha abandi bafatanya muri ibi bikorwa kubijyana muri Amerika, abo iki gihugu gifata nk’ukutwe w’iterabwoba, gusa Maduro akaba yarahakanye ibyaha byose aregwa.

Hagati aho mu gihe uru rubanza rwabaga, hanze y’Urukiko hari huzuye abantu bari mu myigaragambyo yamagana ifatwa rya Maduro, bazunguza amabendera ya Venezuela, ndetse bafite ibyapa byanditseho ngo “free President Maduro” (Murekure Perezida Maduro).

Ibi bikaba bitandukanye n’ibyakozwe n’aba bo muri Nicaragua, bo batawe muri yombi bazira kwigaragambya bishimira ifatwa n’ifungwa rya Nicolas Maduro n’umugore we, bategereje kuzongera kugezwa imbere y’Urukiko muri Werurwe uyu mwaka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka