Niba ujya wohereza amakuru y’ibanga, WhatsApp ishobora kuzagutamaza

I Los Angeles muri Leta ya California, kuri uyu wa kabiri hatangiye urubanza rw’umukobwa w’imyaka 19 ushinja MetaAI kumena amakuru y’ibanga ahererekanya na bagenzi be, bikaba byaragize ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe.

Uru rubanza rwakuruye impaka nyinshi, aho hari n’abandi bakoresha Meta bayishinja kubamenera amakuru y’ibanga kuri WhatsApp, mu gihe ubundi WhatsApp yizeza abakiliya bayo ko amakuru bohererezanya aba ari ibanga hagati ya banyirayo, binyijwe mu ikoranabuhanga rya “en-to-enf encription.”

Ubasanzwe WhatsApp, kimwe na Facebook, Instgram na Tiktop, iri mu mbuga nkoranyambaga za MetaAI. Muri uru rubanza rero, haravugwa ko Meta yishe icyizere cy’uko “ubutumwa bohererezanya ari ibanga ryuzuye,” kuko bamwe mu bakoresha WhatsApp baje kwisanga bashyizwe ku karubanda.

Nubwo WhatsApp ikoresha Signal Protocol mu gucunga ubutumwa—bukaba bwafungwa ku gikoresho cyo kohereza kugeza ku cyo kireberwaho, uru rubanza rwahishuye ko ikibazo gikomeye mu makuru ya Meta cyangwa “Metadata’ arimo amakuru y’abantu uganira na bo, amagurupe uriho, igihe ubutumwa bwoherejwe, amakuru y’igikoresho n’aho uherereye, bakavuga ko ayo makuru yose ashobora gusesengurwa cyangwa gukoreshwa mu bucuruzi.

Umuherwe Elon Mush, nyiri X yahoze ari Twiiter we yagize ati “WhatsApp ntabwo ntamutekano wizewe ifite. N’iyo Signal irashidikanywaho. Koresha𝕏X Chat.”

Cyakora, abahanga mu by’umutekano w’amakuru, barimo n’uwitwa Paul ukoresha skylineReport kuri X, bahise basubiza.

Paul yagize ati “Signal ntabwo ishidikanywaho. Nta bibazo byagaragaye mu by’ubuhanga… Ikibazo nyamukuru cya WhatsApp ni metadata, si encryption yacitse.”

Abakoresha uru rubuga ariko banagaragaje imipaka ya encryption ku rwego rw’ibikoresho.

Nk’uwitwa ARose (@ARose2023)yagize ati “Signal ikora neza gusa ku guhamagara no ku mashusho ya video… numero ya telefoni yawe n’iyo uhamagaye barayibika, ariko amajwi n’amashusho biracyarindwa.”

Uru rubanza n’impaka bikaba birimo kuvuga ku kintu cy’ingenzi ku burenganzira n’umutekano w’amakuru y’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Ubusanzwe, encryption ni uburyo bakoresha mu kurinda ubutumwa, ariko icyizere ku buzima bwihariye gishingira ku bayifite n’uburyo bakoresha metadata (amakuru ya Meta). Nubwo encryption ya WhatsApp ikora, hari abavuga ko abakoresha WhatsApp badasobanukiwe amakuru iki kigo gikusanya.

Bamwe mu bakoresha WhatsApp bakaba biteza ko uru rubanza rushobora guhindura uko ibigo by’ikoranabuhanga bisobanura amakuru y’ibanga (privacy) n’uburyo aringwa ( encryption), n’uko abagenzura amakuru babigenzura.

Ibitekerezo   ( 3 )

Birakwiyeko numutekano wamakuru yabakoresha
Whastapp arindwa Kandi muraakoze kigali to day ndayikunda.

Manishimwe jean damascene yanditse ku itariki ya: 28-01-2026  →  Musubize

Birakwiyeko numutekano wamakuru yabakoresha
Whastapp arindwa Kandi muraakoze kigali to day ndayikunda.

Manishimwe jean damascene yanditse ku itariki ya: 28-01-2026  →  Musubize

Birakwiyeko numutekano wamakuru yabakoresha
Whastapp arindwa Kandi muraakoze kigali to day ndayikunda.

Manishimwe jean damascene yanditse ku itariki ya: 28-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka