Niba ba Guverineri bananiwe kugarura amahoro ndohereza abasirikare bakemure ikibazo - Donald Trump

Ku wa mbere tariki ya 1 Kamena 2020, Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yavuze ko niba ba Guverineri b’Intara n’abayobozi b’Imijyi inyuranye muri Amerika batabashije kugarura ituze, ngo bahoshe imyigaragambyo ikorwa n’abasaba ubutabera ku mwirabura w’Umunyamerika George Floyd, azohereza ingabo zikajya gukora ako kazi kabananiye.

Ni ijambo yavugiye mu biro bye ‘White House’, nyuma y’aho abo mu ishyaka ry’aba Repubulikani bari bamaze iminsi bamubwira ko agomba kugira icyo avuga ku bibera muri USA.

Trump yavuze ko ibyo aba baturage bariho bakora, aho barwanya inzego z’igipolisi, bagatwika inzu n’imodoka z’abashinzwe umutekano, ari ibikorwa by’iterabwoba.

Mu ijambo rye yagize ati “Ba Meya na ba Guverineri bagomba kohereza abashinzwe umutekano benshi mu mihanda, kugeza igihe imyigaragambyo ihosheje. Niba hari Umujyi cyangwa Leta inaniwe gufata ingamba zidasanzwe mu kurengera ubuzima n’ituze by’abaturage, ndohereza byihuturwa ingabo za Amerika, zize zikemure ikibazo byihuse”.

Yavuze ko mu Mujyi wa Washington aza kuhohereza ibihumbi by’abasirikare kugira ngo imyigaragamby irangire burundu.

Abinyujije kuri Twitter, Trump yanditse ko atazakomeza kureberera gusa ibikorwa muri USA, ko azohereza abasirikare bakajya gukora akazi kananiye abayobozi b’Intara.
Ubwo butumwa bwahise bukurwa ku rubuga n’ubuyobozi bwa Twitter, aho bavuze ko aya magambo arimo gutegura ibikorwa byo guhohotera abaturage batakwemera ko atambuka kuri urwo rubuga.

Nyuma yo gutangaza ibi, Trump yinjiye mu rusengero ruri imbere y’ahubatse ibiro bye, ‘Saint John’s Church’, bakunze kwita ko ari urusengero rw’aba Perezida.

Kugira ngo ahinjire, byasabye ko abigaragambya babatera ibyuka biryana mu maso, bakabarasa amasasu atica ‘balles en caoutchouc’ kugira ngo bamuhe inzira.

Afite Bibiliya mu ntoki, imbere y’urusengero, yahavugiye ijambo agira ati “Dufite igihugu kinini, tugomba kukirinda”.

Abigaragambya bavuze ko batiteguye kuva mu mihanda mu gihe ibyo basabye bitubahirijwe. Basabye ko Derrech Chauvin, umupolisi wishe George Floyd, yahamwa n’icyaha cyo kwica yabigambiriye, kandi n’abandi bapolisi batatu bari kumwe bagahanwa, kuko kugeza ubu babirukanye ku kazi gusa.

Basaba kandi ko umwirabura yafatwa kimwe n’umuzungu mu maso y’inzego zinyuranye muri USA.

Inkuru zijyanye na: George Floyd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka