New Zealand: Batatu banduye Covid-19 batumye Umujyi wose ujya muri Guma mu rugo

Umujyi wa Auckland muri New Zealand ugiye muri Guma mu rugo y’iminsi itatu nyuma y’uko habonetse abantu batatu barwaye coronavirus, bikaba ari ubwa mbere bibaye mu gihugu mu minsi 21 ishize.

Guma mu rugo yo mu mujyi wa Auckland yatangiye kubahirizwa mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 14 Gashyantare 2021, mu gihe ahandi hose mu gihugu abaturage bashyiriweho amabwiriza akarishye kugira ngo bakomeze kwirinda muri iyi minsi barimo kwikanga ubundi bwoko bwa coronavirus burusha ubukana ubusanzwe.

Iyo Guma mu rugo ibaye iya mbere muri New Zealand mu mezi atandatu ashize. Minisitiri ushizwe Covid-19 muri icyo gihugu, Chris Hipkins kuri uyu wa mbere yemeje ko hari umuryango ugizwe n’abantu batatu mu majyepfo y’umujyi wa Auckland basuzumwemo icyorezo, ndetse ngo barimo kwitabwaho uko bishoboka.

Ministre Hipknis yavuze ko ababishinzwe batangiye gushakisha abantu bose baba barabonanye n’abanduye kugira ngo nabo basuzumwe.

Minisitiri w’Intebe wa New Zealand, Jacinda Ardern wari uri mu rugendo yerekeza mu mujyi wa Auckland kwitabira ibirori by’abatinganyi, yahise agarukira mu nzira asubira i Wellington mu murwa mukuru, aho agiye gutegura ibiganiro byo gushaka uko igihugu cyitwara muri iyi minsi.

New Zealand yari iherutse kugaragaramo umuntu urwaye Coronavirus muri Mutarama, umugore w’imyaka 56 winjiye mu gihugu aturutse ku mugabane w’Uburayi.

Icyo gihugu gishimwa n’amahanga kubera ukuntu cyagerageje gukumira ubwandu n’impfu ziterwa na Coronavirus hafi kugera kuri zeru.

Abantu basubiye mu mirimo yabo, ibikorwa bya sports n’ibitaramo byo biritabirwa abantu batambaye udupfukamunwa cyangwa ngo bahane intera hagati yabo.

Icyo gihugu kizatangira gukingira abaturage bacyo miliyoni eshanu ku itariki 20 Gashyantare 2021, nyuma yo gushyikirizwa urukingo rwa Pfizer mbere y’igihe bari bahawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka